Umukino watangiye APR FC iri hejuru ndetse ku munota wa 2 yashoboraga gufungura amazamu ku mupira wari uzamukanywe na Ishimwe Djabilu arekuye ishoti rikubita igiti cy’izamu.
Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu yakomeje kugaragaza inyota y’igitego dore ko ku munota wa 11, Rugirayabo Hassan yagerageje uburyo arekura ishoti ariko rinyura hejuru y’izamu gato.
Uko iminota yagendaga umukino wagabanyije imbaraga, gusa nyuma APR FC nayo itangira kwinjira mu mukino.
Abarimo Dauda Yussif na Cheikh Djibrill Ouattara bagiye bagerageza uburyo ubundi ikipe y’Ingabo z’igihugu iza kubona igitego mbere y’uko igice cya mbere kirangira ku munota wa 45+3 gitsinzwe na William Togui.
Mu gice cya kabiri, ikipe y’Ingabo z’igihugu yaje n’ubundi ishaka igitego cya kabiri, ikibona ku munota wa 68 gitsinzwe na Nshimiyimana Yunusu ku mupira wari uvuye muri koroneri itewe na Dauda Yussif.
APR FC yakomeje gusatira binashoboka kubona igitego cya gatatu ariko kirabura itahana intsinzi ku bitego 2-0.


APR FC yatsinze Etincelles FC 2-0
