APR FC yashyize hanze ingengabihe y'Inkera y'Abahizi

Imikino - 13/08/2025 5:25 AM
Share:

Umwanditsi:

APR FC yashyize hanze ingengabihe y'Inkera y'Abahizi

Ikipe ya APR FC yatangaje gahunda y’imikino izakina mu cyumweru cyiswe Inkera y’Abahizi, kizarangwa n’imikino mpuzamahanga ya gicuti ndetse n’iy’imbere mu gihugu, hagamijwe kwitegura umwaka mushya w’imikino.

Mu itangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Kanama 2025, hagaragajwe ko umukino wa APR FC na Power Dynamos wari uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 17 Kanama saa 17:00, uzatangira saa 15:00 kuri Stade Amahoro. Ni ubwa mbere kuva mu 2017 APR FC yakiriye umukino mpuzamahanga wa gicuti kuri uru rwego.

Power Dynamos, izahagararira Zambia muri CAF Champions League 2025/26 nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona, izaba iri mu Rwanda mu rwego rwo kwitegura iri rushanwa kimwe na APR FC, yo izahagararira igihugu muri iri rushanwa rikomeye aho izaritangira ikina na Pyramids yo mu Misiri.

Uretse uyu mukino, APR FC yatangaje n’imikino yose izaba mu Inkera y’Abahizi, irimo amakipe yo mu Rwanda nka Police FC na AS Kigali, ndetse n’ayo hanze arimo AZAM FC yo muri Tanzania na Vipers yo muri Uganda.

Ingengabihe y’imikino

·         Tariki ya 17 Kanama: APR FC vs Power Dynamos (Stade Amahoro – 15:00)

·         Tariki ya 19 Kanama: AZAM FC vs Police FC (Kigali Pelé Stadium – 16:00)
APR FC vs AS Kigali (Kigali Pelé Stadium – 19:00)

·         Tariki ya 21 Kanama: AZAM FC vs AS Kigali (Kigali Pelé Stadium – 16:00)
APR FC vs Police FC (Kigali Pelé Stadium – 19:00)

·         Tariki ya 24 Kanama: Police FC vs AS Kigali (Stade Amahoro – 15:00)
APR FC vs AZAM FC (Stade Amahoro – 18:00)

·         Tariki ya 29 Kanama: AZAM FC vs Vipers FC (Kigali Pelé Stadium – 18:00)



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...