APR FC yashimangiye ibyishimo by’abafana bayo itsinda indi kipe yo muri Sudani

Imikino - 23/08/2026 4:47 PM
Share:

Umwanditsi:

APR FC yashimangiye ibyishimo by’abafana bayo itsinda indi kipe yo muri Sudani

Ikipe ya APR FC yashimangiye ibyishimo by’abafana bayo itsinda Al Ahli Wad Medani yo muri Sudani mu mukino wa gicuti nyuma y’uko yaherukaga gutsinda Al Merrikh SC.

Uyu mukino wa gicuti wakinwe kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Kanama 2026 saa Cyenda kuri Stade y’akarere ka Bugesera.

APR FC yatangiye umukino iri hejuru, bidatinze ku munota wa 5 gusa Uwiyaremye Fidali atsinda igitego ahawe umupira na Mamadou Traore.

Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yakomeje kubona uburyo binyuze ku bakinnyi bayo bakina basatira barimo Djibrill Ouattara.

Ku munota wa 23 Alex Asho wa Al Ahli Wad Medani yagerageje uburyo ariko umunyezamu wa APR FC aratabara.

Iyi kipe yo muri Sudani yakomeje kugerageza uburyo ariko Ernan Siluane akaba ibamba.

Igice cya mbere cyarangiye APR FC iyoboye n’igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri ikipe y’Ingabo z’igihugu yaje ikora impinduka mu kibuga havamo Uwiyaremye Fidali na Ishimwe Abdoul hajyamo Hakim Kiwanuka na Nshimiyimana Yunusu.

Ku munota wa 49 Al Ahli Wad Medani yabonye igitego gitsinzwe na Mohammed Hashm Takat.

Al Ahli Wad Medani yakomeje gusatira cyane ari ko igerageza uburyo bwinshi imbere y’izamu, ariko ibi biba imfabusa ku munota wa 74 ubwo Rubuguza Jean Pierre yatsindaga igitego cya kabiri akoresheje umutwe.

Umukino warangiye APR FC itsinze Al Ahli Wad Medani ibitego 2-1 nyuma y’uko yaherukaga gutsinda Al Merrikh SC nayo yo muri Sudani ibitego 3-0.


Uwiyaremye Fidali yishimira igitego yatsinze 

APR FC yatsinze Al Ahli Wad Medani ibitego 2-1



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...