Iyi kipe yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu ibinyujije ku nkuta z'imbugankoranyambaga zayo.
APR FC yavuze ko yatandukanye nabo nyuma y'uko amasezerano yabo arangiye,ibashimira ku bihe byiza bagiranye nayo ndetse inabifuriza amahirwe masa mu bihe bizaza.
Ikipe y'Ingabo z'igihugu yatandukanye na Kwitonda Allain Bacca wari warayigezemo muri 2021 avuye muri Bugesera FC na Nshimirimana Ismael Pitchou ukomoka mu Burundi wari wayisubiyemo mu kwezi kwa Mbere nyuma y'uko yari yatandukanye nayo mu mpeshyi y'umwaka ushize.
Iyi kipe y'Ingabo z'igihugu kandi yasezeye kuri Pavelh Ndzira ukomoka muri Congo Brazzaville na Victor Mbaoma ukomoka muri Nigeria bari barayigezemo muri 2023 na Ndayishimiye Dieudonné 'Nzotanga' wari warayigezemo muri 2021 avuye muri AS Muhanga.
Yanasezeye ku mukinnyi ukomoka muri Uganda,Taddeo Lwanga nawe wari warayisezeyeho ku munsi wejo.
APR FC yatangaje ko yatandukanye n'aba bakinnyi nyuma y'uko iri kuvugwa mu gusinyisha abakinnyi bashya barimo Abanyarwanda ndetse n'Abanyamahanga.
Bivugwa ko yamaze gusinyisha Bugingo Hakim na Iraguha Hadji bakiniraga Rayon Sports ndetse ikaba iri no mu biganiro n'abandi barimo Hakizimana Adolphe na Ronald Ssekiganda ukomoka muri Uganda.
APR FC yasezeye ku bakinnyi 6