Uyu mukino watangiye wihuta cyane amakipe yombi abona uburyo bufatika imbere y’izamu. Ku munota wa 10 Kwitonda Allain Bacca yarekuye ishoti riremereye ariko rikubita igiti cy’izamu.
Bidatinze ku munota wa 15, Mugisha Gilbert yahawe umupira mwiza nyuma y’amakosa yari akozwe n’abakinnyi Police FC ariko nawe arekuye ishoti rikubita igiti cy’izamu.
William Togui nawe hari ubundi buryo bwiza yabonye amaze gucenga ba myugariro arekura ishoti gusa nawe rikubita igiti cy’izamu.
Hari aho na Police FC yabonye uburyo bwashoboraga guteza ibibazo APR FC ku mupira wari uvuye muri koroneri, Ani Elijah ashyiraho umutwe ariko William Togui wari uhagaze mu izamu aratabara.
Uko iminota yagendaga ni ko umurindi w’umukino wagabanyukaga, gusa mbere y’uko igice cya mbere kirangira ku munota wa 45+2 Richard Kilongozi yarekuye ishoti riremereye cyane rikubita igiti cy’izamu.
Mu gice cya kabiri n’ubundi amakipe yombi yaje akina afunguye. Ku munota wa 55, hazamuwe umupira neza, Niyigena Clement ashyiraho umutwe, umupira uragenda ukubita ku giti cy’izamu birangira umunyezamu awufashe.
APR FC yaje gukora impinduka mu kibuga havamo Mugisha Gilbert na Memel Dao hajyamo Mamadou Lamine Bah na Hakim Kiwanuka.
Ku munota wa 66, ikipe y’Ingabo z'Igihugu yafunguye amazamu ku ishoti riremereye ryarekuwe na Djibrill Ouattara ari inyuma y’urubuga rw’amahina, rijya mu nshundura.
Nyuma y’uko Police FC itsinzwe yagiye ibona amahirwe yashoboraga kuvamo igitego cyo kwishyura binyuze kuri Rudasingwa Prince wari winjiye mu kibuga asimbuye ariko kububyaza umusaruro bikamunanira.
Mu minota ya nyuma y’umukino habaheyeho uguhangana gukomeye hagati y’abakinnyi b’amakipe yombi bashaka kurwana, Police FC irata ibitego byabazwe. Ku munota wa 90+7, Police FC yishyuye ku gitego cya Nsabimana Eric ‘Zidane’ wahise acyishimira akuramo umupira bituma ahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo biba umutuku.
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1. Kugeza ubu APR FC ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 39 mu gihe Police FC yo iri ku mwanya wa 4 n’amanota 34.



Djibril Ouattara yishimira igitego yatsinze


Nsabimana Eric' Zidane' na bagenzi be bishimira igitego yatsinze ku munota wa nyuma
