APR FC yananiwe kwikiranura na Gorilla FC mu mukino wa gicuti

Imikino - 22/07/2025 4:14 PM
Share:

Umwanditsi:

APR FC yananiwe kwikiranura na Gorilla FC mu mukino wa gicuti

Ikipe ya APR FC yanganyije na Gorilla FC ibitego 2-2 mu mukino wa gicuti wakinwe kuri uyu wa Kabiri saa Cyenda.

Uyu mukino wakinwe i Shyorongi aho APR FC isanzwe ikorera imyitozo.

Mu bakinnyi babanjemo ku mukino uheruka na Gasogi United habayemo impinduka ebyiri aho havuyemo Ishimwe Pierre na Mugisha Gilbert  hajyamo Hakizimana Adolphe na Mamadou Sy. 

APR FC yatangiye umukino iri hejuru ndetse ku munota wa 3 gusa Mamadou Sy ahita afungura amazamu kuri kufura nzira yari itewe na Memel Dao. 

Nyuma yo gutsindwa igitego Gorilla FC yahise ifunguka amaso ubundi ku munota wa 9 Mosengo Tansele atsinda igitego cyo kwishyura kuri kufura yari ateye Hakizimana Adolphe ntiyamenya uko byagenze.

Ku munota wa 16 APR FC yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Mamadou Sy ku ishoti ryari rirekuwe na Djibril Ouattara ubundi umunyezamu arikuramo umupira uhita umusanga.

Gorilla FC yakomeje gukina ubona ariyo yihariye ibijyanye no guhererekanya umupira ndetse ku munota wa 30 ibona igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Nduwimana Franck.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2. Mu gice cya kabiri Nyamukandagira yaje ikora impinduka mu kibuga havamo Hakizimana Adolphe hajyamo Ishimwe Pierre ndetse na Gorilla FC ikuramo bamwe mu bakinnyi bayo barimo Mosengo Tansele wari wayifashije mu gice cya mbere.

Ku munota wa 63 APR FC yaje kongera gukora impinduka havamo Mamadou Sy, Ngabonziza Pacifique na Nshimiyimana Yunusu hajyamo Dauda Yussif, Alioum Souane na Iraguha Hadji.

Kubona igitego ku mpande zombi byakomeje kuba ikibazo ubundi umukino urangira ari ibitego 2-2. Ni umukino wa mbere wa gicuti Gorilla FC yari ikinnye yitegura umwaka utaha w’imikino. Ni mu gihe APR FC ari uwa kabiri nyuma y’uko yari yatsinze Gasogi United ibitego 4-1 ku Cyumweru.


APR FC yanganyije na Gorilla FC ibitego 2-2

Mamadou Sy yishimira igitego cya mbere yatsinze


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...