Ni mu mukino wakinwe kuri iki Cyumweru saa Kumi n’igice
muri Stade Amahoro.
Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga; Ishimwe
Pierre, Byiringiro Jean Gilbert, Niyomugabo Claude, Niyigena Clement, Nshimiyimana
Yunussu, Nshimirimana Ismael Pitchou, Ruboneka Bosco, Lamine Bah, Mugisha
Gilbert, Denis Omedi na Djibril Ouattara.
Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga;
Ndikuriyo
Patient, Serumogo Aly, Bugingo Hakim, Omar Gning, Youssou Diagne, Souleymane
Daffe, Ndayishimiye Richard, Muhire Kevin Biramahire Abeddy, Aziz Bassane na Iraguha
Hadji.
Umukino watangiye APR FC yageze ku mukino wa nyuma
isezereye Police FC isatira ndetse mu minota
2 yari imaze kubona kubona imipira ibiri y’imiterakano aho yose yatewe na
Ruboneka Jean Bosco gusa ntabwo bigeze bayibyaza umusaruro. Bidatinze ku munota
wa 5 gusa Djibrill Ouattara yahise afungura amazamu ku mupira yari azamukanye
acenga arekura ishoti riruhukira mu nshundura.
Nyuma yuko ikipe y’Ingabo z’igihugu itsinze yakomeje
kwisirisimbya imbere y’izamu ishaka igitego cya 2 nkaho Ruboneka Jean Bosco
yarekuye ishoti nyuma yo guhererekanya neza no gucenga.
Ku munota wa 22 Rayon Sports yageze ku mukino wa
nyuma isezereye Mukura VS yabonye uburyo
bwa mbere y’izamu kuri kufura yari ivuye ku ikosa ryari rikorewe Iraguha Hadji
ariko Muhire Kevin ayitera hejuru y’izamu kure.
Ku munota wa 31 APR FC yabonye igitego cya 2 ku mupira abakinnyi bayo
bazamukanye biruka ubundi Ruboneka Jean Bosco awuhindura imbere y’izamu usanga
Mugisha Gilbert awushyira mu nshundura. Nyuma yo gutsindwa igitego cya 2 Rwaka
Claude yahise akora impinduka mu kibuga akuramo Sulleiman Daffe hajyamo
Niyonzima Olivier Seif.
Mbere yuko igice cya mbere kirangira Rayon Sports
yabonye uburyo imbere y’izamu kuri kufura yaritewe na Muhire Kevin ubundi Youssou
Diagne ashyiraho umutwe ariko Ishimwe Pierre aba maso. Igice cya kabiri cyaje Murera ikora impinduka
mu kibuga havamo Iraguha Hadji hajyamo Rukundo Abdoulrahman arinako APR FC isatira
binyuze ku barimo Niyigena Clement wagerageje akoreshe umutwe ariko umupira
ukanyura ku ruhande gato y’izamu.
Rayon Sports yakomeje kubona kufura gusa kuzibyaza
umusaruro bikayibera ihurizo. Ku munota wa 70 amakipe yombi yakoze impinduka mu
kibuga aho ku ruhande rwa APR FC havuyemo Mamadou Lamine Bah hajyamo Niyibizi
Ramadhan naho ku ruhande rwa Rayon Sports havamo Aziz Bassane hajyamo Adama
Bagayogo. APR FC yakomeje gukina ubona isa nk’iyarangije ibyayo gusatira cyane
byagabanyutse.
Ku munota wa
82 Adama Bagayogo yateye kufura neza Ishimwe Piere ayikuramo ariko umupira
ntiyawugumana usanga Ndayishimiye Richard imbere y’izamu atinda kuwubyza
umusaruro birangira umurenganye. Umukino warangoye APR FC itsinze Rayon Sports
ibitego 2-0 ihita yegukana igikombe cy’Amahoro cya 2025,kiba icya 14 yegukanye mu mateka.

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga

Djibrill Ouattara yishimira igitego yatsinze

Mugisha Gilbert yishimira itsinzi

APR FC yatsinze Rayon Sports yegukana igikombe cy'Amahoro cya 2025
