APR FC yaguye miswi na Kiyovu Sports yerekeza muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro

Imikino - 04/03/2026 4:18 PM
Share:

Umwanditsi:

APR FC yaguye miswi na Kiyovu Sports yerekeza muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro

Ikipe ya APR FC yanganyije na Kiyovu Sports mu mukino wo kwishyura wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro cya 2026, yerekeza muri 1/4.

Kiyovu Sports yari ifite urugamba rwo kwishyura ibitego bibiri yatsinzwe mu mukino ubanza, yatangiranye imbaraga ndetse ku munota wa 5 Moise Sandja Bulaya yarekuye ishoti riremereye ariko Hakizimana Adolphe aratabara. 

Urucaca rwakomeje gusatira cyane ari na ko rubona koroneri nyinshi ariko ntiruzibyaze umusaruro. Hari aho Rene yazamutse neza yinjira mu rubuga rw’amahina acenga gusa Niyigena Clement aratabara.

Ku munota wa 20, Hakim Kiwanuka yarase igitego cyabazwe asigaranye n’umunyezamu bonyine atinda gutera, James Desire awumukuraho. Ikipe ya Kiyovu Sports yakomeje kubona uburyo imbere y’izamu ariko ikabupfusha ubusa.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Moise Sandja Bulaya yarase igitego cyabazwe aho yarebanaga n’izamu gusa, ariko arekuye ishoti rinyura hepfo y'izamu. 

Mu gice cya kabiri, Kiyovu Sports yaje ikora impinduka mu kibuga havamo Bukuru Christophe hajyamo Mugisha Joseph. Nk'uko byari bimeze mu gice cya mbere, n’ubundi Kiyovu Sports yagiye yatsa umuriro imbere y’izamu.

Ku munota wa 65, APR Fc yakoze impinduka mu kibuga havamo Mugisha Gilbert, Hakim Kiwanuka, Mamadou Sy na Mamadou Lamine Bah, ubundi hajyamo Denis Omedi, William Togui, Memel Dao na Djibrill Ouattara, ubundi ibona gutangira gusatira cyane.

Umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0, APR FC yerekeza muri 1/4 bitewe n’ibitego 2-0 yatsinze mu mukino ubanza.

Mu yindi mikino yo kwishyura ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro cya 2026 yakinwe, Etincelles FC yatsinze Mukura VS ibitego 3-2 ikatisha itike naho Bugesera FC inganya n’Amagaju FC 2-2 yerekeza muri 1/4 ku kinyuranyo cy’ibitego 4-3. 

Imikino y’Igikombe cy’Amahoro izakomeza ejo aho Rayon Sports izakina City Boys naho Gorilla FC ikine na Muhazi United.


APR FC yanganyije na Kiyovu Sports 0-0


APR FC yerekeje muri 1/4 cy'igikombe cy'Amahoro cya 2026


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...