Ikipe ya APR FC yari yakiriye Gorilla FC mu mukino wa gicuti wo kwitegura umwaka mushya w’imikino wa 2024-25. Ni umukino wa kabiri amakipe yombi yakinnye kuko umukino wa mbere nawo wabereye i Shyorongi APR FC yanganyije na Gorilla FC ibitego 2-2.
Icyo gihe ibitego bya APR FC byatsinzwe na Mamadou SY mu gihe ibya Gorilla FC byatsinzwe na Nduwimana Frank ndetse na Mosengo Tansele.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Gorilla FC ni Muhawenayo God, Akayezu Jean Bosco, Nduwimana Eric, Mousa Omar, Uwimana Kevin, Victor Murdah, Irakoze Darcy, Masudi Narcisse, Ali Sally Yipoh, Mosengo Tansele na Nduwimana Frank.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC ni Ruhamyankiko Yvan, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Dauda Youssif, Ngabonziza Pacifique, Ruboneka Jean Bosco, Memel Dao, Cheik Djbril Ouattra na William Togui.
Ni umuko watangiye ikipe ya APR FC ikinira inyuma yifashishije abakinnyo bayo nka Niyigenqa Clement, Yunusu na Niyomugabo Claude. Gukinira inyuma kwa APR FC byahaye Gorilla amahirwe yo kuyisatira maze ku munota wa 8 Mosengo Tansele atera ishoti rikomeye mu izamu rya APR FC aba atsinze igitego cya mbere cya Gorilla.
Nyuma yo gutsindwa igitego APR FC yatangiye gukinana imbaraga zidasanzwe. Ku munota wa 13 William Togui yatanze umupira mwiza kwa Djbril Ouattra ariko ateye ishoti rikomeye umunyezamu wa Gorilla FC Muhawenayo God arigaragaza umupira awukuramo.
Ku munota wa 18 Akayezu Jean Bosco yahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo gukinira nabi Memel Dao washakaga kwinjira mu rubuga rw’amahina.
Coup franc ya APR FC yatewe na Memel Dao maze umunyezamu wa Gorilla FC Muhawenayo God umupira awuhagarikisha agatuza bigaragara ko yasuzuguye ikipe ya APR FC.
APR FC yagumye gukina ishaka kureba ko yakwishyura igitego yatsinzwe ariko Gorilla FC iguma guhagarara neza mu bwugarizi bwayo.
Ku munota wa 43 Omborenga Fitina na Ali Sally Yipoh beretswe amakarita y’umuhondo nyuma yo guterana ibipfunsi. Igice cya mbere cyarinze kirangira Gorilla FC iri imbere ya APR FC n’igitego 1-0.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku mpande zombi APR FC ikura mu kibuga Ngabonziza Pacifique maze asimburwa na Mamadou SY. Ku ruhande rwa Gorilla FC umunyezamu Ntagisanayo Serge yinjiye mu kibuga asimbura Muhawenayo God.
Ku munota wa 54 APR FC yabonye amahirwe akomeye yaturutse ku mupira Mamadou SY yateye agaramye ariko ku mahirwe macye umupira unyura ku ruhande.
Ku munota wa 59 Gorilla FC yakoze impinduka maze Duru Mercy Ikena na Nshutinziza Didier bajya mu kibuga basimbura Irakoze Darcy na Nduwimana Eric.
Nyuma yo kubona ko igitego kiraza kugorana ku munota wa 69 APR FC yakoze impinduka maze William Togui ukomoka muri Cote Divoire asimburwa na Denis Omedi ukokoma muri Uganda naho Nshimiyimana Yunusu asimburwa na Alioune Souane.
Ku munota wa 76 APR FC yabonye coup franc ikomeye nyuma y’ikosa ryakorewe Djbril Ouattra ubwo yageragezaga kwinjira mu rubuga rw’amahina. Coup franc yatewe na Memel Dao ariko umupira awutera hanze y’izamu.
Ku munota wa 79 APR FC yakoze impinduka maze Mugisha Gilbert na Richmond Lamptey basimbura Memel Dao na Djibril Ouattra. ku munota wa 84 APR FC yaje kubona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Alioune Souane.
Umukino warinze urangira amakipe yombi anganya igitego 1-1, uba umukino wa kabiri wa gicuti aya makipe yombi anganyije.
APR FC yanganyije na Gorilla FC mu mukino wa Gicuti
Gorilla FC yatangiye igora APR FC
Mbere y'uko umukino utangira biri kipe yari iri gukubita agatoki ku kandi
Uko APR FC yasesekaye ku kibuga abakibbyi bizeye intsinzi