APR FC yaguye miswi na AS Kigali yigira imbere

Imikino - 29/11/2025 7:32 AM
Share:

Umwanditsi:

APR FC yaguye miswi na AS Kigali yigira imbere

Ikipe ya APR FC yanganyije na AS Kigali mu mukino wo ku munsi wa 9 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026 wakinwe kuri uyu wa Gatanu saa kumi n'ebyiri kuri Kigali Pele Stadium.

APR FC yatangiye umukino yiharira ibijyanye no guhererekanya umupira ari nako inyuzamo ikagera imbere y’izamu ba myugariro ba AS Kigali bagahagarara neza.  

Ikipe y’abanyamujyi nayo yanyuzagamo ikarema uburyo nk'aho Dushimimana Olivier yahaye umupira mwiza Rudasingwa Prince arekura ishoti ubundi Ishimwe Pierre arishyira muri koroneri itagize icyo itanga. 

Ku munota wa 40 APR FC yafunguye amazamu kuri kufura yinjijwe na Ruboneka Jean Bosco ku ikosa ryari rikorewe Niyomugabo Claude. Igice cya mbere cyarangiye ikipe y’Ingabo z’igihugu ifite 1-0.

Mu gice cya kabiri AS Kigali yaje isatira cyane ndetse ibona koroneri ebyiri gusa ntiyazibyaza umusaruro. Bidatinze ku munota wa 48 Iyi kipe y’abanyamujyi yahise itsinda igitego cyo kwishyura ku mupira wahinduwe na Tuyisenge Arsene usanga Ndayishimiye Didier awushyira mu nshundura. 

Hari aho APR FC yashoboraga kongera kunyeganyeza inshundura ku buryo Mamadou Lamine Bah yari abonye ariko arekuye ishoti rinyura hepfo y’izamu kure. 

Ku munota wa 67 APR FC yakuyemo Hakim Kiwanuka, Denis Omedi, William Togui na Ruboneka Jean Bosco hajyamo Mamadou Sy, Mugisha Gilbert, Djibril Ouattara na Iraguha Hadji. Uko iminota yagendaga ni ko umurego wa AS Kigali wo gusatira wagabanyukaga dore ko wabonaga abakinnyi bayo bameze nk’abarushye. 

Mu minota ya nyuma y’umukino APR FC yasatiriye cyane ishaka igitego cya kabiri ariko birangira kibuze burundu inganya na AS Kigali 1-1. AS Kigali yahise ijya ku mwanya wa 11 n’amanota 9 mu gihe APR FC yo iri ku mwanya wa 2 n’amanota 15. 

APR FC yanganyije na AS Kigali 1-1 

Ndayishimiye Didier na bagenzi be bishimira igitego yatsinze 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...