Ku munota wa 3 Denis Omedi yarekuye ishoti ariko rinyura hejuru y’izamu kure. Hari aho Djibril Ouattara yigushije mu rubuga rw’amahina yerekana ko Tuyishime Rodrigue yamukoreye ikosa ashaka penariti gusa umusifuzi aba yabibonye.
Ku munota wa 22 Musanze FC yabonye uburyo bwa mbere ku mupira waruvuye kuri kufura ubundi Yvan Marcel Dikoume ashyiraho umutwe ariko umupira unyura hejuru y’izamu gato.
Ku munota wa 25 amatara yo kuri Kigali Pele Stadium yahise azima ubundi yongera kwaka nyuma y’iminota 15.
APR FC yaje isatira cyane nyuma y’uko amatara yongeye kwaka ndetse hari naho yashoboraga gufungura amazamu ku mupira waruhinduwe na Djibril Ouattara ubundi Denis Omedi ashyiraho umutwe ariko umupira unyura ku ruhande rw’izamu gato.
Igice cya mbere cyarangiye mu ihangana rikomeye aho abakinnyi ba Musanze FC bakoreranagaho amakosa.
Ikipe y’Ingabo z’igihugu yaje mu gice cya kabiri isatira ubundi ku munota wa 53 ibona penariti ku ikosa ryari rikorewe Djibril Ouattara aba arinawe uyitera gusa ayitera hejuru y’izamu.
Musanze FC yaje gukora impinduka mu kibuga havamo Hakizimana Tithy naho APR FC yo ikuramo Denis Omedi hajyamo Hakim Kiwanuka.
Ku munota wa 69 APR FC yaje gufungura amazamu kuri koroneri yari itewe na Memel Dao ubundi Ronald Ssekiganda ashyira umupira mu nshundura akoresheje ukuguru.
Ku munota wa 90+4’ APR FC yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na William Togui ku makosa yari akozwe na ba myugariro ba Musanze FC.
Umukino warangiye APR FC itsinze Musanze FC 2-0 ihita ifata umwanya wa mbere n’amanota 46 aho irusha inota rimwe Al Hilal iri ku mwanya wa kabiri .
Mu y’indi mikino yakinwe Rutsiro FC yanganyije na Etincelles 0-0 naho Gasogi United itsindwa na Bugesera FC 1-0.
Shampiyona izakomeza ku munsi wejo aho AS Muhanga izakina na Mukura VS,Kiyovu Sports ikine na AS Kigali naho Gorilla FC ikine na Marine FC.

Ronald Ssekiganda yishimira igitego yatsinze


APR FC yatsinze Musanze FC ihita ifata umwanya wa mbere n'amanota 46
