Amakuru yizewe avuga ko ku wa Kabiri tariki ya 23 Kamena 2026, ubuyobozi bwa APR FC bwagiranye ibiganiro na Ishimwe Pierre bigamije kurebera hamwe ahazaza he muri iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu.
Nyuma y'ibi biganiro, impande zombi zumvikanye ko uyu munyezamu azakomezanya na APR FC, aho biteganyijwe ko azasinya amasezerano mashya y'imyaka ibiri.
Mu biganiro byabaye, Ishimwe Pierre yagaragarije ubuyobozi ko yifuza kongera guhabwa amahirwe yo kwerekana ubushobozi bwe no gufasha ikipe kugera ku ntego zayo. Ubuyobozi nabwo bwamwijeje ko bukimufitiye icyizere ndetse bumushyira muri gahunda z'igihe kiri imbere.
Amakuru kandi avuga ko aya masezerano mashya ashobora kuba afite agaciro ka Miliyoni 25 Frw. Hari kandi gahunda yo kuba yatizwa muri Gorilla FC kugira ngo abone umwanya uhagije wo gukina, gusa APR FC ikazaba ifite uburenganzira bwo kumugarura igihe yaba imukeneye.
Ishimwe Pierre yahagaritswe muri Gashyantare 2026 nyuma y'umukino APR FC yari yakinnye na Bugesera FC, aho bivugwa ko habayeho kutumvikana hagati ye n'ubuyobozi bw'ikipe ku bijyanye n'imyitwarire ndetse n'iyubahirizwa ry'amabwiriza y'akazi. Icyo gihano cyatumye amara igihe kitari gito hanze y'ikipe nkuru.
Uyu munyezamu yageze muri APR FC mu 2022 avuye muri Marines FC. Mu bihe bitandukanye yagaragaje urwego rwiza rwatumye ahamagarwa no mu Ikipe y'Igihugu "Amavubi", ndetse afatwa nk'umwe mu banyezamu bafite ejo hazaza heza mu mupira w'amaguru w'u Rwanda. Kongererwa amasezerano ni ikimenyetso cy'uko APR FC ikimugirira icyizere n'ubwo yanyuze mu bihe bikomeye.

Umunyezamu Ishimwe Pierre agiye kongera amasezerano muri APR FC
UMVA UKO PIERRE YAGIYE KUBIRO BYA APR, MILIYONI YAHAWE, IBYO GUSINYA AGATIZWA MURI GORILLA?
