APR FC vs Murera: Igihato gishobora kugabanya urwenya mu migurire ya Rayon Sports

Imikino - 12/06/2024 10:37 AM
Share:

Umwanditsi:

APR FC vs Murera: Igihato gishobora kugabanya urwenya mu migurire ya Rayon Sports

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kamena 2024 ikipe ya Rayon Sports izacakirana na APR FC mu mukino wa gicuti wo gusogongera Amahoro Stadium imaze umwaka n'igice yubakwa.

Uyu mukino ntabwo ukunze kubaho mu buryo bwa gicuti kubera ihangana rigize aya makipe. Ni umukino waje mu buryo butunguranye, kuko aya makipe yari amaze igihe abakinnyi bayo bose bari baragiye mu biruhuko.

Kuri uyu uyu wa Gatatu, ni bwo bamwe mu bakinnyi Rayon Sports  izakoresha bazatangira imyitozo. Amategeko y'uyu mukino, yemerera ikipe yose kuzakoresha abakinnyi ishaka, yaba abayifitiye amasezerano cyangwa se abo ishaka kuzagura.

Uyu mukino wiswe Umuhuro mu Mahoro, ushobora gusiga ukanguye Rayon Sports mu migurire

Nk'uko natangiye mbivuga, umukino uhuza aya makipe uba urimo ihangana rikomeye, ariyo mpamvu buri kipe iba ishaka kuwegukana. Ikipe ya Rayon Sports iri gukora igishoboka cyose ngo izinjire muri uyu mukino ifite abakinnyi beza kandi bakomeye bo guhangana na APR FC yo isa n'aho igifite abakinnyi bayo bose.

Mu bakinnyi bivugwa ko bazagaragara muri uyu mukino ku ruhande rwa Rayon Sports, harimo Ishimwe Christian, Ombolenga Fitina na Ishimwe Pierre bakiniraga APR FC, Niyonizeye Fred wari wumvikanye na Rayon Sports ariko ntihite ibona amafaranga yo kumusinyisha, Saido Ntibazonkiza na Hamiss Cedric bashobora no kuzayisinyira mu gihe yaba ifite amafaranga.

APR FC na Rayon Sports zaherukaga gukina umukino wa gicuti mu 2005

Ubuyobozi bwa Rayon Sports busa n'aho bwari nwaratereye agati mu ryinyo mu bijyanye no kugura abakinnyi, gusa kuri ubu bari gukora bwangu ndetse nabo baganiraga bakaba bari kubyihutisha kugira ngo bajye mu mukino baramaze kumvikana.

Rayon Sports yazasobanura gute ko hari abakinnyi beza bayikiniye muri uyu mukino ariko ntibasinyishe?

N'ubwo muri uyu mukino ikipe yemerewe kuba yatira umukinnyi akayikinira, ariko bizaba bidasanzwe kubona umukinnyi uzakinira Rayon Sports nta n'ibiganiro bafitanye.

Nyuma y'uyu mukino, bizaba ari agahinda gakabije ku bafana ba Rayon Sports kumva ko nka Ombolenga Fitina yabakiniye ariko agasinyira Police FC nk'aho Rayon Sports yo itamubera.

Uwayezu Jean Fidele afite akazi gakomeye ko kuba byageze ku wa Gatandatu hari abakinnyi nibura yamaze kumvikana nabo mu buryo butarimo urwenya ndetse na nyuma y'umukino akaba yatangira gusinyisha abakinnyi mu buryo butarimo urwenya.

Mu gihe byaba bibi kuri Rayon Sports ikaba yatakaza uyu mukino cyaba igitutu gikomeye kuko abafana batajya batinzamo batangira kuvuga ko Rayon Sports babonye, ishobora kuzagaruka n'ubundi ntaho iri kuko abenshi bavuga ko ikipe ikeneye abakinnyi bakomeye nibura batari munsi y'umunani.

Rayon Sports na APR FC zaherukaga guhurira kuri Sitade Amahoro tariki 24 Ukuboza 2019 APR FC itsinda ibitego 2-0 


Ni igihe cyiza cya Uwayezu Jean Fidele gutangira kugura abakinnyi mu buryo buhamye

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...