APR FC ntibyayigendekeye neza muri Congo

Imikino - 06/09/2026 4:28 PM
Share:

Umwanditsi:

APR FC ntibyayigendekeye neza muri Congo

Ikipe ya APR FC ntabwo byagiyendekeye neza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yari yagiye gukina umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 06 Nzeri 2026 saa Cyenda z'amanywa kuri Frederick Kibasa Maliba Stadium i Lubambashi habereye umukino APR FC yari yakiriwemo Les Aigles du Congo.

Ni nyuma y’uko ikipe y’Ingabo z’igihugu yari yahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali kiri i Kanombe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru n’ubundi n’indege yihariye.

APR FC yari yasabwe kwitwara neza n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mk Mubarakh akaba n’umuyobozi w’icyubahiro wungirije wayo, ntabwo byayigendekeye neza kuko yatsinzwe na Les Aigles du Congo igitego 1-0. Ni igitego cya Soze Zemanga ku munota wa 44.

Nyuma y'umukino Ronald Ssekiganda wa APR FC yeretswe ikarita y'umutuku azira kuburana n'abasifuzi. Umukino wo kwishyura wa APR FC na Les Aigles du Congo uzaba ku wa Gatanu w’Icyumweru gitaha saa Kumi n'Ebyiri.


APR FC yatsinzwe na  Les Aigles du Congo 1-0


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...