Kuri uyu wa Gatatu saa Kumi Nebyiri ni bwo byari ibirori muri Stade Amahoro mu mukino usoza shampiyona y’uRwanda ya 2024/2025 APR FC yari yakiriyemo Musanze FC.
Mbere y’uko uyu mukino utangira Dr Claude
yabanje gususurutsa abari muri stade mu ndirimbo zakunzwe na benshi zirimo
Baramujyanye n’izindi.
Umukino watangiye ikipe ya APR FC isatira binyuze ku
ruhande rw’ibumoso rwariho Mugisha Gilbert na Niyomugabo Claude ariko bagera mu
rubuga rw’amahina ba myugariro ba Musanze bagakuraho umupira.
Nyamukandagira yakomeje kwiharira umupira naho Musanze yo n’uburyo bw’imbonekarimwe yabonaga bugasanga abakinnyi bayo baraririye.
Ku munota wa 20 APR FC yabonye penariki ku
ikosa myugariro wa Musanze FC,Mukengere Christian yari akoreye Djibril Ouattara.
Yatewe n’ubundi n’uyu rutahizamu ukomoka muri Burkinafaso ayitera mu biganza by’umunyezamu
wa Musanze FC,Nsabimana Jean De Dieu.
Ku munota wa 30 APR FC yafunguye amazamu mu buryo butunguranye ku ishoti riremereye ryari rirekuwe na Ruboneka Jean Bosco riragenda riruhukira mu nshundura.
Nyuma y’uko ikipe y’Ingabo z’igihugu
ifunguye amazamu yakomeje gusatira ndetse ariko abakinnyi bayo barimo Djibril
Ouattara bagerageza amashoti ya kure. Igice cya mbere cyarangiye Musanze FC
yananiwe kwishyura.
Ubwo igice cya mbere cyari kikirangira Jose Chameleon
nawe yasusurukije abafana aririmba indirimbo zitandukanye zakunzwe n’abatari
bacye zirimo iyo yakoranye na DJ Pius bise Agatako.
Mu gice cya kabiri Habimana Sosthene utoza Musanze FC yaje ikora impinduka mu kibuga havamo Munyurangabo Leonidas hajyamo Bizimana Valentin.
Bidatinze nyuma y’iminota 3 iyi kipe yo mu karere ka Musanze yahise ibona
igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Rachid Mchelenga ku mupira yahawe ari mu
rubuga rw’amahina abakinnyi ba APR FC bagira ngo yaraririye.
APR FC yakomeje kubona uburyo burimo nkaho Denis Omedi yabonye umupira asigaranye n’izamu gusa aho kugira ngo atere mu izamu awutanga kwa Ouattara nawe arawuhindura birangira ba myugariro ba Musanze bakijije izamu.
Iyi kipe yamabara umukara n’umweru yaje gukora impinduka mu kibuga havamo Nshimirimana Ismael Pitchou na Denis Omedi hajyamo Taddeo Lwanga na Hakim Kiwanuka.
Ku munota wa 67 APR FC yabonye
igitego cya kabiri ku mupira Djibril Ouattara yari akoreyeho Ruboneka Jean
Bosco yongera kurekura ishoti riremereye rijya mu izamu.
Ruboneka Jean Bosco wagize umukino udasanzwe yaje
gutsinda igitego cya 3 ku munota wa 79 ndetsde umukino urangira APR FC itsinze
ibitego 3-1 isoreza ku mwanya wa mbere n’amanota 67. Ruboneka Jean Bosco niwe mukinnyi w'iyi kipe utsinze ibitego 3 'hat-trick' muri uyu mwaka w'imikino.
Nyuma y’uyu mukino APR FC yashyikirijwe igikombe cya shampiyona yaherukaga kweguka ku munsi wa 29 ubwo yatsindaga Muhazi United 1-0 naho Rayon Sports bari bahanganye yo ikanganya na Vision FC. Ni igikombe cya 6 kikurikiranya itwaye naho kikaba icya 23 itwaye muri rusange kuva yashingwa.








