APR FC na Rayon Sports zatahiye rimwe

Imikino - 24/10/2026 8:35 PM
Share:

Umwanditsi:

APR FC na Rayon Sports zatahiye rimwe

Ikipe ya Rayon Sports na APR FC zari zihagarariye u Rwanda zasezerewe mu mikino Nyafurika mu ijonjora rya Kabiri.

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hakomeje imikino yo kwishyura y’ijonjora rya kabiri ibanziriza amatsinda ya CAF Confederation Cup na CAF Champions League 2026/2027.

Saa Moya, Rayon Sports yari muri Mozambique kuri Lalgy Arena aho yari yakiriwe na Black Bulls. 

Murera yari ifite akazi ko kwishyura ibitego 2 yatsindiwe i Kigali, yatangiranye imbaraga iza kubona igitego ku munota wa 20 gitsinzwe na Iradukunda Elia Tatou.

Iyi kipe yagiye kuruhuka ikiyoboye n’igitego 1-0, gusa ku munota wa 49 Crimildo yahise yishyurira Black Bulls.

Rayon Sports ntabwo yigeze icika intege yakomeje gukina isatira ubundi ku munota wa 84 ibona igitego cya kabiri gitsinzwe na Muderi Akbar.

Ibyishimo ariko ntabwo byigeze bitinda kuko nyuma y’iminota ibiri Mouctar yahise yishyurira Black Bulls ku mupira yarekuriye inyuma y’urubuga rw’amahina uruhukira mu nshundura. Ni nyuma y’amakosa yakozwe n’umunyezamu Dande Junior wari wasohotse nabi.

Umukino warangiye Rayon Sports inganyije na Black Bulls 2-2 ihita isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 4-2.

Ku rundi ruhande, APR FC yari mu Misiri yakiriwe na Zamalek SC yatsinzwe 1-0 mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League ihita isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 2-0 dore ko mu mukino ubanza nabwo yari yatsinzwe 1-0 i Kigali.

Rayon Sports yasezerewe na Black Bulls muri CAF Confederation Cup 

APR FC yasezerewe na Zamalek muri CAF Champions League 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...