Ni mu gihe amakipe yombi yakinaga umukino wayo wo munsi wa 26 shampiyona wa shampiyona wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Gicurasi 2016 aho Espoir FC yari ku mwanya wa 14 ku rutonde rw’agateganyo yari yakiriye APR FC iri ku mwanya wa mbere.
Igitego cya Espoir FC cyabonetse ku munota wa 11 w’umukino gitsinzwe na Tresor.
Kuva ubwo ikipe ya APR FC yagerageje kwishyura isatira izamu rya Espoir nyamara birananirana igice cya mbere ikipe ya Espoir igifite igitego kimwe ku busa bwa APR FC.
Mu gice cya kabiri, APR FC yakomeje gusatira cyane Espoir ndetse umutoza Nizar Khanfir yinjiza abakinnyi barimo Iranzi Jean Claude ndetse na Mugenzi Bienvenu bagerageje kwishyura nyamara biba iby’ubusa iminota 90 y’umukino irangira itabashije kwishyura igitego yari yatsinzwe mu gice cya mbere cy’umukino.
Nyuma yo gutsinda APR FC igitego 1-0, Espoir FC yari ku mwanya wa 14 n’amanota 22 ifashe umwanya wa 13 aho ifite amanota 25 ikaba iza imbere ya Musanze FC iri ku mwanya wa 14 n’amanota 23 mu gihe Rwamagana City iza ku mwanya wa 15 n’amanota 20 na ho AS Muhanga ikaza ku mwanya wa nyuma n’amanota 14.
APR FC igumye ku mwanya wa mbere n’amanota 58 aho ikurikirwa na Rayon Sports ifite amanota 53 icyakora Rayon Sports ikaba ifite imikino 2 y’ibirararane bivuze ko mu gihe cyose Rayon Sports yaba itsinze iyo mikino yafata umwanya wa mbere kuko yahita irusha APR FC inota rimwe.
Mu wundi mukino wa shampiyona wo ku munsi wa 26 wabaye kuri uyu wa gatandatu, Gicumbi FC yatsinze Sunrise FC ibitego 2-1.