APR FC ikwiye gutangira gushidikanywaho?

Imikino - 04/08/2025 11:21 AM
Share:

Umwanditsi:

APR FC ikwiye gutangira gushidikanywaho?

Bamwe barimo n’abafana bayo batangiye gushidikanya ku ikipe ya APR FC nyuma y’uko itsinzwe na Police FC mu mukino wa gicuti.

Ikipe y’Ingabo z’igihugu ni imwe mu ziba zihanzwe amaso kuri buri soko ry’igura n’igurisha ku bakinnyi ngo harebwe uko yitwara.
Kuri ubu iyi kipe yasinyishije abakinnyi bashya 8 barimo Abanyamahanga 3 ndetse n’Abanyarwanda 5. Abo ni Iraguha Hadji, Bugingo Hakim, Hakizimana Adolphe, Iradukunda Pacifique, Nduwayo Alex, Ronald Ssekiganda, William Togui na Memel Dao.

Mbere y’uko umwaka w’imikino utangira abafana baba bafite amatsiko yo kureba aba bakinnyi bashya byaba binyuze mu mikino ya gicuti cyangwa se mu myitozo. Kugeza ubu APR FC imaze gukina imikino 5 ya gicuti.

Uwa mbere yanyagiye Gasogi United ibitego 4-0, uwa kabiri inganya na Gorilla FC 2-2 naho uwa Gatatu inyagira Intare FC ibitego i Shyorongi. Uwa kane yangayije na Gorilla FC igitego 1-1 naho uwa 5 iwukina ku munsi wejo aho yatsinzwe na Police FC ibitego 2-1 kuri Kigali Pele stadium.

Nyuma y’uko iyi kipe itsinzwe na Police FC bamwe mu bafana bayo bahise batangira gushidakanya ku ikipe yabo berekana ko hari aho bagikeneye kongera imbaraga harimo no mu izamu.

Nubwo bamwe mu bafana ba APR FC batangiye gushidikanya ku ikipe yabo ariko hari icyo bishimira. Bishimira ko bamwe mu bakinnyi baguze barimo Memel Dao barimo baritwara neza ndetse bakanishimira uko umutoza wabo, Abderrahim Taleb akinisha abkinnyi ndetse n’uburyo asimbuza.

APR FC ikwiye gushidakanwaho?

Pep Guardiola yavuze ko imikino ya gicuti ifasha mu kubaka imbaraga z’umubiri, gushyira mu bikorwa uburyo bw’imikinire bushya ndetse no kumenyerana hagati y’abakinnyi. Mu bakinnyi 11 umutoza wa APR FC abanza mu kibuga muri iyi mikino ya gicuti harimo 3 bashya, William Togui, Memel Dao na Iradukunda Pacifique.

Ronald Ssekiganda nawe wasinyishijwe muri iyi mpeshyi witezweho gutanga umusaruro ntabwo arakoreshwa na rimwe bitewe n’uko yageze muri iyi kipe afite ikibazo cy’imvune. Abderrahim Taleb arimo arakina uburyo bushya aho abanza ba rutahizamu batatu mu kibuga, Mamadou Sy, William Togui na Djibrill Outtara.

Usibye ibi kandi APR FC muri iyi mikino ya gicuti irimo irakina n’amakipe akomeye. Yakinnye na Gorilla FC benshi babona ko izatanga akazi mu mwaka utaha w’imikino bitewe n’abakinnyi yongeyemo n’uburyo ikinamo. Yakinnye kandi na Police FC nayo bigaragara ko mu mwaka utaha w’imikino izatanga akazi bijyanye n’uko yazanye umutoza mushya ndetse ikaba isaganwe abakinnyi bakomeye.

Bamwe mu bafana ba APR FC batangiye kuyishidikanyaho


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...