FERWABA yavuze ko cyemezo cyafashwe hashingiwe ku musaruro mwiza RSSB Tigers yagaragaje mu marushanwa yo mu gihugu, aho yegukanye Igikombe cya Rwanda Cup 2025 ndetse ikanegukana Super Cup 2026 aho bigaragaza urwego rwiza iriho n’ubushobozi bwo guhangana ku rwego rwa Afurika.
FERWABA yatangaje ko ifitiye icyizere RSSB Tigers ko izitwara neza muri iri rushanwa rikomeye rihuza amakipe akomeye ku mugabane wa Afurika, ikarangwa n’ubunyamwuga, imbaraga ndetse no guharanira ishema ry’u Rwanda.
Iri shyirahamwe kandi ryashimangiye ko rizakomeza gufasha RSSB Tigers mu myiteguro yayo iganisha kuri BAL Season 6, rinashishikariza abakunzi ba basketball n’Abanyarwanda muri rusange kubashyigikira iyi kipe mu gihe izaba ihagarariye u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.
Biteganyijwe ko mu minsi iri imbere hazatangazwa andi makuru arambuye ku myiteguro y’iyi kipe mbere yo kwitabira iri rushanwa rikomeye rya BAL 2026.
APR BBC byari biteganyijwe ariyo izahagararira u Rwanda muri BAL 2026 ariko iyi kipe ntabwo izajyayo bitewe n’ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Amerika.
APR iterwa inkunga n’ingabo z’igihugu kandi iyi BAL itegurwa ikanashorwamo imari na Shampiyona ya Basketball y’Amerika, NBA.
RSSB Tigers yahise ijya mu Itsinda rya Kalahari Conference, rizakinira mu Mujyi wa Pretoria muri Afurika y'Epfo, tariki ya 27 Werurwe-5 Mata 2026.

APR BBC yasimbujwe RSSB Tigers mu guhagararira u Rwanda muri BAL 2026
