APR BBC yabirinduye Patriots BBC

Imikino - 28/06/2025 6:27 AM
Share:

Umwanditsi:

APR BBC yabirinduye Patriots BBC

APR Basketball Club yatsinze Patriots Basketball Club amanota 87 kuri 63 mu mukino wa kane wa 1/2 cy'imikino ya kamparamaka ya shampiyona ya Basketball. ‎

Ni mu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatanu saa moya z'umugoroba muri BK Arena.

‎‎Ikipe ya APR BBC ibifashijwemo na Mpoyo Axel na Diarra Aliou Fadiala yatangiye umukino iri hejuru dore ko yakoze amanota 7 Patriots BBC yo itarakoramo.

‎Abarimo Putney Raphiael Rashid bageragaje gufasha Patriots BBC kuva inyuma bakora amanota atatu bamenyereweho ariko agace ka mbere karangira APR BBC iyoboye n'amanota 23 kuri 16.

‎Mu gace ka kabiri ikipe y'Ingabo z'igihugu mu mukino wa Basketball yakomeje kurusha Patriots BBC ibifashijwemo n'abarimo Diarra Aliou Fadiala ubundi yongera ikinyuranyo cy'amanota.

Igice cya mbere cyarangiye iyoboye n'amanota 43 kuri 30 ya Patriots BBC.

‎‎Mu gace ka gatatu APR BBC yakomeje kuvunira mu mavi binyuze n'ubundi ku bakinnyi bayo b'inkingi za mwamba barimo Mpoyo Axel ubundi igasoza ifite amanota 61 kuri 45 ya Patriots BBC.

‎‎Mu gace ka kane ari nako ka nyuma Patriots BBC yakomeje kurushwa cyane ndetse n'abakinnyi bayo amanota atatu arabangira. Umukino warangiye APR BBC yegukanye intsinzi ku manota 87kuri 63 ya Patriots BBC.

‎Amakipe yombi yahise anganya imikino 2-2, ku Cyumweru akaba azakina umukino wa gatanu ari nawo uzagena izakina na REG BBC ku mukino wa nyuma dore ko yamaze kuhagera isezereye UGB.

APR BBC yatsinze Patriots BBC iyirusha 

Aliou niwe mukinnyi witwaye neza muri uyu mukino


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...