Muri iyi gahunda, abakiliya bazajya bishyura amafaranga buri kwezi kugira ngo bakoreshe iPhone, Apple Watch, iPad cyangwa Mac. Igiciro cyo gukodesha iPhone gitangirira ku madolari 17.99 ku kwezi, mu gihe Mac itangirira ku madolari 24.99, naho Apple Watch na iPad bikava ku madolari 11.99 ku kwezi.
Apple yavuze ko amasezerano yo gukodesha iPhone na Apple Watch azamara amezi 12 cyangwa 24, mu gihe Mac na iPad byo bizajya bikodeshwa hagati y'amezi 24 na 36. Iyo amasezerano arangiye, umukiliya ashobora gusubiza igikoresho, agafata ikigezweho, cyangwa akacyigurira burundu yishyura amafaranga asigaye.
Iyi gahunda isimbuye iyahoze yitwa iPhone Upgrade Program, yari igenewe gusa abakoresha iPhone. Apple ivuga ko gahunda nshya izorohereza abakiliya kubona ibikoresho bigezweho ku mafaranga make buri kwezi, ndetse serivisi ya AppleCare yo kurinda igikoresho ikaba itakiri itegeko ahubwo izajya ihitwamo n'ubishaka.
Iyi gahunda itangijwe mu gihe Apple iherutse kuzamura ibiciro bya Mac na iPad kubera izamuka ry'ibiciro by'ibice by'ingenzi by'ibikoresho by'ikoranabuhanga, cyane cyane memory na storage chips, bikomeje guhenda ku isoko mpuzamahanga.
