Apple ishobora gushyira ku isoko iPhone izingwa izitwa “iPhone Duo” izagura Miliyoni 3 Frw

Ikoranabuhanga - 09/09/2026 9:06 AM
Share:
Apple ishobora gushyira ku isoko iPhone izingwa izitwa “iPhone Duo” izagura Miliyoni 3 Frw

Apple ishobora gushyira ahagaragara telefoni yayo ya mbere izingwa, bivugwa ko izitwa iPhone Duo, ikazatangira kugura hafi 2,000$ ku bwoko bufite ububiko bwa 256GB.

Aya makuru yatangajwe mbere y’ibirori bikomeye Apple iteganyijwe kugiramo gahunda yo kumurika ibicuruzwa bishya. Umunyamakuru wa Bloomberg, Mark Gurman, ni we watanze amakuru avuga ko Apple ishobora kuba yarahisemo izina rya iPhone Duo, nyuma y’uko iyi telefoni yari imaze igihe ivugwa nka iPhone Ultra. 

Biteganyijwe ko iPhone Duo ishobora gutangira kugera ku isoko mu Ukwakira 2026. Amakuru ahari avuga ko izaboneka mu mabara abiri, arimo umweru n’ubururu bwijimye.

Ku bijyanye n’ububiko, telefoni yitezweho gutangirira kuri 256GB ku giciro cya 2,000$, mu gihe ububiko bunini bushobora kugera kuri 2TB, telefoni nk’iyo ikaba ishobora kugura hafi 3,000$. 

Izina iPhone Duo ni rishya mu makuru ajyanye n’iyi telefoni. Mbere, amazina yakunze kuvugwa cyane ni iPhone Ultra. Izina Duo kandi ryigeze gukoreshwa n’ibindi bigo mu bicuruzwa by’ikoranabuhanga, birimo Microsoft yakoresheje Surface Duo na Surface Duo 2.

Izaba ihanganye na Samsung na Google

Igiciro cyayo gishobora gutuma iPhone Duo iba imwe muri telefoni zizingwa zihenze cyane ku isoko. Amakuru yatangajwe avuga ko izaba ihenze kurusha zimwe mu zikomeye nka Google Pixel 11 Pro Fold na Samsung Galaxy Z Fold 8, zitangirira ku $1,899.

Ariko ishobora kuba iri munsi y’igiciro cya Samsung Galaxy Z Fold 8 Ultra, bivugwa ko itangirira ku $2,099.99. 

Izaba ifite iki kidasanzwe?

Amakuru yatangajwe avuga ko Apple ishobora guha iyi telefoni ubushobozi bwo gukoresha porogaramu ebyiri za iPhone icyarimwe, zigaragara ku mpande ebyiri za écran.

Iyi telefoni kandi ishobora gushyigikira uburyo bwo gukora imirimo myinshi icyarimwe, busa n’ubukoreshwa kuri iPad, ndetse ikaba ishobora gukorana na Apple Pencil, bikayigira igikoresho cyakwifashishwa no mu mirimo isaba umusaruro mwinshi. 

The Verge ivuga ko Apple imaze imyaka myinshi bivugwa ko iri gukora kuri telefoni izingwa. Iyo telefoni ishobora kugira ishusho yagutse isa n’igitabo cyangwa pasiporo iyo ifunguye, aho kugira imiterere isanzwe ya telefoni zizingwa nka zimwe mu za Samsung. 

Nubwo telefoni zizingwa zikiri isoko rito ugereranyije n’izisanzwe, kwinjira kwa Apple muri iri soko bishobora gutuma zikomeza kwamamara no gukurura abandi bakora telefoni


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...