Apotre Apollinaire n'umugore we bari kubarizwa mu Rwanda aho bitabiriye igiterane "Wounds of Love” - AMAFOTO

Imyidagaduro - 27/03/2026 4:27 PM
Share:
Apotre Apollinaire n'umugore we bari kubarizwa mu Rwanda aho bitabiriye igiterane "Wounds of Love” - AMAFOTO

Intumwa Apollinaire Habonimana hamwe n’umugore we Jeannette Habonimana bo mu Burundi, bari mu Rwanda aho bitabiriye igiterane gikomeye cyiswe “Wounds of Love” (Inkovu z’Urukundo). Iki giterane cyateguwe ku bufatanye Bethesda Holy Church na Light Worship Team ibarizwa muri iri Torero riyoborwa na Bishop Rugamba Albert. 

Iki giterane kizaba kuva ku wa 31 Werurwe - 02 Mata 2026, gisozwe n’ibindi bihe byihariye byo kuramya Imana byiswe "Worship Celebration" bizaba ku wa 03 Mata 2026. Abateguye iki giterane batangaje ko intego nyamukuru ari ukwibutsa abantu urukundo rwa Kristo.

Ni insanganyamatsiko ishingiye ku ijambo ry’Imana riboneka muri Yesaya 53:5. Haranditse ngo: "Nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo adukirisha."

Iki cyanditswe kigaragaza uburyo Yesu yababajwe, akababazwa ndetse agapfa ku bw’ibicumuro by’abantu kugira ngo babone amahoro n’agakiza. Imibabaro yose Yesu yanyuzemo yari ishingiye ku rukundo rwinshi yakunze abantu.

Iki giterane "Wounds of Love" [Inkovu z'Urukundo] cyatumiwemo Apollinaire, kigamije kandi guhumuriza imitima y’abantu, cyane cyane abumva baratawe, abafite ibikomere byo mu marangamutima ndetse n’abacitse intege mu buryo bw’umwuka.

Abagiteguye bavuga ko bazibutsa abantu bose ko hari Imana ibakunda, kandi urwo rukundo rufite imbaraga zo gukiza, kubaka no gusana ubuzima bwabo bushya.

Bati: "Ikigamijwe cyane ni ukongera kubwira abantu urukundo rw’Imana, abumva baratawe tukababwira ko hari ubakunda, abafite ibikomere by’ahahise byo mu marangamutima tukababwira urukundo rwa Yesu rukiza, ikindi tugambiriye nuko uwumvaga yarasenyutse mu buryo bw’umwuka azongera kubakwa".

Biteganyijwe ko umusaruro w’iki giterane "Wounds of Love" uzaba ugizwe no gusana imitima y’abitabiriye, kubabohora mu ngoyi zitandukanye ndetse no kubafasha kwakira umudendezo uva mu ijambo ry’Imana. Ikindi ni uko abantu bazasobanukirwa neza intego y’ubuzima bwabo n’impamvu yo kubaho.

Bethesda Holy Church na Light Worship Team bafatanyije gutegura iki giterane bavuze ko umusaruro biteze "ni uko benshi bazongera gusanwa no gutsinda ingoyi ndetse n’ibibagira imbohe byose ahubwo bakakira umudendezo uva mu ijambo ry’Imana, ikirenze kuri ibyo ni uko bazamenya impamvu y’ubuzima bwabo."

Ubwo yari ageze i Kigali ku kibuga cy’indege cya Kanombe, Apotre Apollinaire Habonimana wubashywe cyane mu muziki wa Gospel mu Karere, akaba n'Umushumba 'ufite amavuta', yavuze ko bishimiye kongera kugaruka mu Rwanda, igihugu cy’igituranyi, mu rwego rwo gukomeza ibikorwa by’ivugabutumwa.  

Apotre Apollinaire ayobora Itorero Shemeza Temple akaba asanzwe ari inshuti y'u Rwanda. Uyu mushumba washyize itafari ku muziki wa Gospel mu Karere, yatumiye abantu kuzitabira ari benshi iki giterane yatumiwemo abibutsa ko kizaba mu cyumweru cya pasika, kandi "Pasika ni umutima w'ubutumwa mwiza".

Yakomeje agira ati: "Ubutumwa bwiza rero ni inkuru nziza ku bantu bari mu isi. Ahantu hari inkuru nziza haba habanje kuba inkuru mbi. Inkuru mbi ni uko abantu batandukanye n'Imana, bacirwa urubanza rwo gupfa ibihe bidashira;

Haza inkuru nziza ivuga ko Yesu yaje azanywe no gucungura abo bari baratandukanye n'Imana, Yesu yikorera urubanza rwabo, arapfa ku musaraba ku bw'ibyaha byacu, abamwakiriye bose nk'umukiza wabo, babona ubugingo buhoraho".

Apotre Habonimana Appolinaire wo mu Burundi watumiwe muri iki giterane kizabera muri Bethesda Holy Church azwi cyane mu ndirimbo zirimo nka "Ndacafise impamvu" yo kuri album ‘Muri wewe’ yo mu 2015, "Negereye intebe yawe", "Imana niyo buhingiro", "Nama Ntangara", "Umva icatumye mpinduka", "Mbega Ubuntu" n’izindi nyinshi.

Yatangiye gukorera Imana nk’umuramyi mu 1990, nyuma aza gutangiza itsinda ry’abaramyi “Shemeza music ”rizwi cyane i Burundi. Yaje no gushinga ishuri ryigisha umuziki. ni umwe mu bahanzi bakuru bavugwa imyato n’abahanzi batandukanye, yaba ab’i Burundi ndetse n’aba hano mu Rwanda kubera byinshi bamwigiraho mu buhanzi bwabo.

Iki giterane Apollinaire yatumiwemo gitegerejweho kuba umwanya ukomeye wo guhura n’Imana, gusana ubuzima bw’abantu no kongera kubibutsa urukundo rwayo rutagereranywa

Apotre Apollinaire hamwe na Pastor Gaby uri mu itsinda ryagiye kumwakira i Kanombe

Iki giterane cyateguwe mu gukomeza ivugabutumwa no kwegera abantu mu buryo bubafasha gusobanukirwa urukundo rwa Kristo

Iki giterane cyatumiwemo kandi Pastor Floribert Nzabakira wo mu Rwanda uzafatanya n’abandi kugabura ijambo ry'Imana


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...