Apostle Mignonne yimitse abashumba b’abagore 25 n’abandi bakozi b’Imana barenga 300 - AMAFOTO

Iyobokamana - 16/08/2026 6:37 PM
Share:

Umwanditsi:

Apostle Mignonne yimitse abashumba b’abagore 25 n’abandi bakozi b’Imana barenga 300 - AMAFOTO

Mu giterane All Women Together Conference 2026, Apostle Mignonne Kabera yasengeye abashumba b’abagore 25 ndetse n’abandi bakozi b’Imana barenga 300, bagiye kugira uruhare mu murimo w’Imana mu byiciro bitandukanye.

Ku wa Gatandatu tariki ya 15 Kanama 2026, mu gusoza igiterane All Women Together 2026 cyabereye muri BK Arena ku wa 11-15 Kanama 2026, Apostle Mignonne Kabera yimitse abashumba b'abagore 25, aba inshingano yo gukorera Imana hirya no hino ku Isi.

Iki gikorwa cyabaye mu gihe Women Foundation Ministries yari iri kwizihiza imyaka 20 imaze ikora ibikorwa bigamije kuzamura abagore, kubaka imiryango no guhindura ubuzima binyuze mu kwizera Imana n’ubuyobozi. Ni gahunda ya "Wirira" imaze imyaka 20.

Umushumba Mukuru wa Noble Family Church n'Umuyobozi Mukuru wa Women Foundation Ministries, Apostle Mignonne Kabera, yavuze ko kuba uyu muhango wasengewemo abagore bonyine bidakwiriye gutuma abantu batekereza ko umurimo w’Imana ushingiye ku bagore gusa, kuko n’abagabo bawufitemo uruhare rukomeye.

Yagize ati: “Uyu murimo urimo abagabo benshi, kandi dufite aba pasiteri b’abagabo benshi. N’ubwo mubona uyu munsi ari uw’abadamu n’abakobwa, ariko dusanganwe abagabo. No mu minsi iri imbere tuzagira ibiterane by’abagabo aho tuzasengera n’abandi bagabo bajya mu murimo. Mureke dukomere Imana amashyi kubera abagabo.”

Yavuze ko hari abagabo benshi bafasha abagore barimo n’abasengewe muri uyu muhango, ndetse ko ubufasha bwabo ari ikintu gikwiye gushimirwa.

Yatanze urugero ku bagabo bakorera Imana muri Noble Family Church, avuga ko bamwe muri bo bafite imico nk'iya Daniel, Shadrack, Meshack na Abednego, bafite ubwenge kandi bafite ubushobozi bwo kubukoresha mu murimo w’Imana.

Yagize ati: “Abenshi muri abo bagabo ni abagabo b’aba badamu tugiye gusengera. Nta mudamu tugiye gusengera hano udafite ubufasha bw’umugabo we. Ibyo na byo ni ibyo kwishimira.”

“Umuhamagaro w’umugore ugomba kuba urimo umutuzo n’ubumana”

Yasobanuye ko impamvu uyu munsi hibanzwe ku gusengera abagore ari uko umuhamagaro w’uyu murimo watangiriye ku mugore. Yibukije ko hari n’abandi bagore basanzwe bafite inshingano zikomeye mu murimo w’Imana, ariko na bo bakeneye gukomeza gufatwa ukuboko no guterwa inkunga.

Ati: “Umuhamagaro w’umugore ugomba kuba urimo umutuzo, urimo ubumana, urimo kubaha, urimo guca bugufi, urimo no kwirinda, no kugira imbibi.”

Yasabye abagore bafite umuhamagaro gukoresha ubushobozi bahawe neza, kuko kugira umuhamagaro ukomeye bidahagije iyo umuntu atagira imbibi mu myitwarire ye.

Ati: “Umugore afite umuhamagaro ukomeye, ariko iyo atakaje imbibi, akabura aho agarukira, akavanga ibintu byose, arabyica. Ni yo mpamvu tugomba kwerekana ko umugore ashoboye, tukabikora neza.”

Yasabye abagore kwirinda umugayo

Mu butumwa bwe, Apostle Mignonne yanibukije abagore bafite inshingano mu murimo w’Imana ko bafite inshingano ebyiri: gukorera Imana no gutanga urugero rwiza muri sosiyete.

Yavuze ko kuba umuntu akorera Imana bidakuraho inshingano afite imbere y’abantu, kuko umurimo w’Imana ukorerwa mu bantu. Ati: “Ministry isobanuye gukorera. Dukorera nde? Dukorera Imana mu bantu, ntabwo tuyikorera mu ijuru.”

Yasobanuye ko abantu bareba imyitwarire y’abayobozi babo, bityo abakora umurimo w’Imana bakwiye kwirinda ikintu cyose cyatuma bagaragaraho umugayo. Ati: “Tugomba kubyitwaramo neza kugira ngo na sosiyete ibone koko ko Imana itibeshye.”

Yasabye abagore kuba abantu bizerwa kandi bagendera mu kuri, cyane cyane mu mibanire yabo n’abo bashakanye ndetse n’abo bayobora. Ati: “Tube abagore banga umugayo. Twange umugayo, twange kuba ba nyamujya irya n’ino. Niba ubwiye umugabo ngo ngiye kuri sainte Etienne, ntasange wagiye Kanyarira.”

Yabasabye kudafungirwa mu mateka yabo

Muri uyu muhango wo kubasengera, Apostle Mignonne kandi yasabye abitabiriye igiterane, cyane cyane abari basanzwe bazi abo bakozi b’Imana, kudakomeza kubarebera mu mateka yabo ya kera cyangwa mu makosa n’amakimbirane baba baragiranye.

Yashimangiye ko umuntu ashobora kuba yaranyuze mu bihe bikomeye cyangwa akagira amateka atari meza, ariko ibyo bidakwiye kumubuza gutera indi ntambwe mu buzima no mu murimo w’Imana.

“Ni burya, ariko si buno,” ni imwe mu nteruro yakoresheje ashimangira ko ibihe byahise bitagomba kuba urukuta rubuza umuntu gutera intambwe nshya.

Apostle Mignonne yasengeye aba bashumba b’abagore 25, anasengera abandi bakozi b’Imana barenga 300, abasabira kugira intego, ubwitange, ubuyobozi bwiza n’umutima wo gukorera abandi.

Uyu muhango wabaye kimwe mu bikorwa by’ingenzi byaranze All Women Together Conference 2026, mu gihe Women Foundation Ministries ikomeje kwizihiza imyaka 20 imaze mu murimo wo kuzamura abagore, kubaka imiryango no guhindura ubuzima.

Mu gusoza AWT2026, Apostle Mignonne yashimiye abarimo umugabo we Eric Kabera ku bwo gushyigikira byimazeyo umuhamagaro Imana yamuhaye. Yanashimiye Pastor Liz Bitorwa umaze imyaka 19 ari 'Personal Assistant' we, ku bwo kwitanga no kuba umwizerwa. 

Apostle Mignonne Kabera yasengeye abashumba b’abagore 25

Apostle Mignonne yimikishije amavuta abashumba b'abagore bagera kuri 25 abasaba kogeza Yesu ku Isi yose

Apostle Mignonne yashimiye cyane abakristo be b'aba-Diaspora bitabiriye ndetse bagashyigikira cyane All Women Together 2026

Pastor Liz Bitorwa yashimiwe byihariye muri All Women Together 2026

Apostle Mignonne yashimiye abantu banyuranye barimo umugabo we Eric Kabera washyigikiye cyane umuhamagaro Imana yamuhaye

Mu gusoza All Women Together 2026, hizihijwe isabukuru y'imyaka 20 ya 'Wirira' na Women Foundation Ministries


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...