Apostle Mignonne Kabera yashimiye Ben na Chance ku gitaramo gikomeye bakoreye muri BK Arena

Iyobokamana - 15/06/2026 10:19 AM
Share:
Apostle Mignonne Kabera yashimiye Ben na Chance ku gitaramo gikomeye bakoreye muri BK Arena

Umushumba Mukuru wa Women Foundation Ministries na Noble Family Church, Apostle Mignonne Kabera, yashimye Ben na Chance ku gitaramo cy'amateka bakoreye muri BK Arena kuri Pasika, avuga ko cyafashije benshi kwakira Yesu Kristo.

Mu giterane ngarukamwaka cya 7 Days of Worship 2026, cyateguwe na Women Foundation Ministries na Noble Family Church, Apostle Mignonne Kabera yafashe umwanya udasanzwe wo gushimira bamwe mu bakozi b'Imana n'abahanzi ba Gospel bagize uruhare rukomeye mu kwamamaza ubutumwa bwiza.

Iki giterane cyabaye kuva ku wa 7 kugeza ku wa 14 Kamena 2026, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti "Abba Father", ikomoka mu Abagalatiya 4:6. Cyaranzwe n'inyigisho zatanzwe n'abakozi b'Imana barimo Rev. Julian Kyula, Noel Robinson ndetse n'abaramyi bazwi bo mu Rwanda.

Umunsi wa gatanu w'iki giterane wari wihariye kuko waranzwe no Gusangira kw'Abaramyi, "Worshippers Dinner" ahari hatumiwe abaramyi bo mu matorero anyuranye. Apostle Mignonne yavuze ko hari abantu Imana yakoresheje mu buryo budasanzwe mu kwamamaza ubutumwa bwiza, ashimangira ko Ben na Chance bari mu bo akunda cyane.

Yavuze ko nubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyabo cyabereye muri BK Arena kuri Pasika tariki ya 05 Mata 2026, bitamukundiye kucyitabira kubera urugendo yari amaze iminsi arimo avuye hanze y'igihugu.

Ni igitaramo kitazibagirana mu muziki wa Gospel mu Rwanda na cyane ko aba baramyi banditse amateka yo kuzuza BK Arena yakira abarenga ibihumbi 10. Abacyitabiriye barahembutse cyane mu buryo bw'Umwuka binyuze mu ndirimbo zaririmbwe na Ben na Chance, Papi Clever na Dorcas, Alicia na Germaine na Ngoga Christophe. 

Nubwo Apotre Mignonne atabashije kucyitabira, yavuze ko yakurikiranye ibyahabereye, ashimishwa n'ingaruka nziza cyagize ku bantu benshi kuko cyabonetsemo abakira agakiza. Ati: "Cyari igitaramo cy'amateka. Hari abantu benshi bahakiriye Kristo, kandi ibyo ni byo bifite agaciro kurusha ibindi byose."

Yanashimye uburyo Ben na Chance bagaragaje ubumwe no gushyigikirana mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho bifatanyije na The Ben na Bruce Melodie bakabaherekeza ubwo bajyaga gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Yabashimiye aba baramyi baririmbye "Zaburi Yanjye" ku bwo kunga ubumwe n'abahanzi bagenzi babo batagendeye ku myizerere yabo ishobora kuba itandukanye n'iyabo, bakabikora bagamije gufatana urunana mu kubaka igihugu cy'u Rwanda. Yavuze ko ibikorwa nk'ibyo bigaragaza ko umuziki ushobora kuba ikiraro gihuza abantu kandi ukagira uruhare mu kubaka igihugu.

Mu bandi Apotre Mignonne Kabera yashimiye harimo Alexis Dusabe, René Patrick na Tracy, Israel Mbonyi, TNT Band ndetse na Precious Stones. Buri umwe yamushimiye umurava we n'ubudasa bwe mu murimo w'Imana cyane cyane mu bikorwa baheruka gukora.

Apotre Mignonne yavuze ko Alexis Dusabe ari umwe mu bahanzi bakoze umurimo ukomeye kandi urambye mu ivugabutumwa binyuze mu muziki, amushimira uburyo yakomeje gukoresha impano ye mu kugeza abantu ku Mana kugera n'aho akora ibitaramo by'ubuntu.

Kuri René Patrick na Tracy, yavuze ko ari urugero rwiza rw'abashakanye bubatse urugo rushingiye ku ndangagaciro za gikristo, ndetse ko Imana yabahuje mu buryo bwihariye.

Agaruka kuri Israel Mbonyi utarabashije kuboneka muri ayo materaniro kubera ivugabutumwa ari gukorera i Burayi, Apostle Mignonne yavuze ko nubwo amaze kuba umwe mu bahanzi bakomeye muri Gospel nyarwanda, akomeje kurangwa no kwicisha bugufi.

Yashimye ibitaramo bya Noheli "Icyambu" ategura buri mwaka n'uruhare rwe mu kwamamaza ubutumwa bwiza mu Rwanda no hanze yarwo. Yagaragaje ko ari ishema kuba mu Rwanda hari umuhanzi wa Gospel ukora igitaramo akuzuza BK Arena atishingikirije ku bahanzi benshi.

Yamushimiye ko ajya ashyira umwanya w'Ijambo ry'Imana mu bitaramo bye harimo n'aho yamuhaye umwanya wo kubwiriza, kabone nubwo abantu benshi baba baje bashaka cyane indirimbo. Apotre Mignonne nawe yigeze gutumira Israel Mbonyi mu Bwongereza mu ivugabutumwa.

Apotre Mignonne Kabera yanashimiye cyane itsinda rya Precious Stones, riyobora gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana muri Women Foundation Ministries na Noble Family Church, avuga ko rifite umwanya udasanzwe mu buzima bwe no mu murimo wa Noble Family Church.

Yavuze ko ari abantu babanye na we imyaka myinshi, bakamuba hafi mu bihe byiza n'ibigoye, kandi ko yishimira kubona bakomeje gukura mu murimo no kuba abanyamwuga. Yabasabye gukomeza gukora indirimbo zabo bwite, gutegura ibitaramo no kugeza ubutumwa bwiza ku migabane yose y'isi.

Mu magambo yuzuyemo urukundo n'ishimwe, yababwiye ko abakunda cyane kandi yifuza kuzabona bakomeza gutera imbere haba mu murimo no mu mibereho yabo bwite. Yanabemereye kuzabasohokana.

Yavuze ko imigendere myiza y'ibikorwa by'abahanzi, hari abantu batandukanye barimo abanyamakuru baba babyihishe inyuma, baba bazwi cyane n'abahanzi bari gufasha. Yabashimiye ku ruhare rukomeye rwabo mu kwamamaza ubutumwa bwiza, bagafasha abahanzi n'abakozi b'Imana kwamamaza ubutumwa bwiza.

Apotre Mignonne yararikiye abakunzi ba Gospel kuzitabira igitaramo cya Ambassadors of Christ Choir kizabera muri BK Arena tariki ya 30 Kanama 2026. Ni igitaramo gikomeye iyi Korali izakora mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 30 imaze mu murimo. Kuri ubu amatike ari hanze akaba aboneka kuri ticqet.rw ndetse na *513*1*1#

Ibi byose byabereye mu giterane cya 7 Days of Worship 2026, cyabaye iminsi irindwi yuzuyemo uburamyi, inyigisho n'ibihe byo kwegera Imana, kikaba cyarasize benshi bakomejwe mu kwizera no mu rugendo rwabo rwa gikristo.

Mu 2024, nabwo Apostle Mignonne yashimiye abaramyi batanze umusanzu ufatika mu muziki wa Gospel mu myaka 15 ishize barimo Aime Uwimana, Gaby Kamanzi, Mani Martin, Guy Badibanga, Theo Bosebabireba, Steven Karasira, Patrick Nyamitari n'abandi.

Apotre Mignonne yahaye igihembo Ben na Chance ku gitaramo gikomeye "Easter Jubilee" bakoreye muri BK Arena

Ben na Chance bashimiwe na Apotre Mignonne ku gitaramo cy'amateka bakoze kuri Pasika

Apotre Mignonne yanemereye inkunga Rene na Tracy ku gitaramo bagiye gukora ku wa 25 Nyakanga 2026 muri Camp Kigali, ababwira ko azabishyurira "Venue" na cyane ko nabo batazishyuza

Apotre Mignonne yanashimiye Alexis Dusabe ku gitaramo yahuriyemo na Rene na Tracy i Burayi mu kwizihiza imyaka 25 amaze mu muziki

Apotre Mignonne yanashimiye cyane Precious Stones anabasaba gukora igitaramo cyabo bwite

Nyuma yo gusangira ibyubaka ubugingo banasangiye ibyubaka umubiri

Ben na Chance baherutse kwandika amateka mu muziki wa Gospel aho bujuje BK Arena

Kanda HANO urebe andi mafoto menshi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...