Anthropic yasabwe kwishyura Miliyari $1.5 mu rubanza yaregwagwamo gukoresha ibitabo by'abandi

Ikoranabuhanga - 21/07/2026 4:13 PM
Share:
Anthropic yasabwe kwishyura Miliyari $1.5 mu rubanza yaregwagwamo gukoresha ibitabo by'abandi

Urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwemeje burundu amasezerano y'uko sosiyete ikora ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano ya Anthropic [yakoze claude.ai] izishyura Miliyari 1.5 z'amadolari nyuma yo gushinjwa gukoresha ibitabo by'abanditsi mu gutoza chatbot yayo Claude itabifitiye uburenganzira.

Iki ni cyo cyemezo gifatwa nk'icyo kwishyura amafaranga menshi kurusha ibindi mu mateka y'imanza zerekeye uburenganzira bw'umwanditsi (copyright) muri Amerika.

Umucamanza Araceli Martinez-Olguin yanze ibirego byavugaga ko ayo mafaranga ari make, ashimangira ko amasezerano akwiriye urebye ingaruka urubanza rwari gushobora kugira.

Abanditsi bari bareze Anthropic bavuga ko yakoresheje kopi z'ibitabo zirenga miliyoni zirindwi zabonetse mu buryo bunyuranyije n'amategeko kugira ngo itoze Claude.

Mu mwaka ushize, urukiko rwari rwanzuye ko gutoza AI hakoreshejwe ibitabo bishobora kwemerwa n'amategeko mu rwego rwa fair use, ariko ruvuga ko kubika ibyo bitabo mu bubiko bunini bw'imbere muri sosiyete byishe uburenganzira bw'abanditsi.

Anthropic yavuze ko abarenga 91% by'abanditsi n'abatangazabitabo bari bemerewe amafaranga bamaze gusaba imigabane yabo, kandi ko yifuza gusoza uru rubanza vuba.

Abunganira abanditsi bavuze ko ari "intsinzi y'amateka" ku burenganzira bw'abahanzi n'abanditsi, ndetse ko amafaranga azatangira kugera ku bayagenewe mu gihe cya vuba.

Nubwo bimeze bityo, hari abanditsi n'abatangazabitabo banze kwinjira muri aya masezerano, bahitamo gukomeza kurega Anthropic mu zindi manza zigikomeje.

Uru rubanza rufatwa nk'urufungura inzira ku zindi manza nyinshi ziregwamo ibigo bya AI bishinjwa gukoresha ibikorwa bifite uburenganzira bw'umwanditsi mu gutoza ubwenge buhangano.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...