Ku wa 24 Werurwe 2024 biteganijwe ko muri Senegal
abaturage bazotara usimbura Macky Sall, umunyapolitiki ubirambyemo ndetse
wayoboye iki gihuhu kuva mu 2012.
Kuri ubu akaba akomeje guterwa imijugujugu nyuma y'uko afashe
umwanzuro wo gusubika amatora ku munota wa nyuma ku wa 25 Gashyantare 2024, ibintu byarakaje abaturage bakirara mu mihanda mu myigaragambyo.
Ni ibintu byaje no kuviramo bamwe kuhasiga ubuzima, imvano
yo gusubika ikaba yari ruswa yavugwaga muri Komisiyo ishinzwe kurengera Itegeko Nshinga ari nayo yemeza abakandida.
Uyu mugabo wavuze ko yaba Perezida yabonetse cyangwa
atabonetse ku wa 02 Mata 2024 azarekura ubutegetsi.Macky Sall wigeze kuba Minisitiri w'Intebe amaze imyaka 12 ari Perezida wa Senegal
Hagati aho ariko ibikorwa byo kwiyamamaza bikaba bikomeje
ndetse mu biyamamaza hakaba harimo umugore unahabwa amahirwa ari na we tugiye kugarukaho mu nkuru yacu.
Ibi bikaba ari amateka kuko kuva mu matora yo muri 2012
muri iki gihugu buzaba ari ubwa mbere hongeye kuboneka umukandida w’umugore ku
rupapuro rw’itora.
Abagore babiri bigeze kugerageza kwiyamamaza, bakaba
batarabashije kurenza inota rimwe ku ijana.
Ngom w’imyaka 40 azwi cyane kuko adahwema kugaruka ku
birebana no kuvuga ku bibazo biri mu bukungu bw’igihugu yifuza kuyobora.Ngom abaye umukandida wa mbere y'ikinyacumi w'umugore uri guhatanira umwanya wa Perezida muri Senegal
Yagiye avugira kenshi urubyiruko, abari n’abategarugori
agaragaza ko muri iki gihe iki gihugu gifite ikibazo cy’ubushomeri kandi
igiciro cy’ubuzima kigenda kizamuka.
Uyu mugore akaba asanzwe kandi afite ikompanyi yitwa
Sedima, ikaba ariyo nini mu bworozi bunakoresha ikoranabuhanga rigezweho mu bworozi
bw’inkoko.
Aramutse atsinze amatora yaba abaye umugore wa mbere uyoboye
Senegal,mu butumwa yagize ati "Abari bose duhuye bansaba ko mbafasha, babinsaba
kuko bazi ko umunsi umugore yayoboye iki gihugu bizashyira iherezo ku bibazo
banyuramo umunsi ku wundi, sinshobora na rimwe kuzigera mbibagirwa."
Nk'uko Ijwi ry’Amerika ryabitangaje, Senegal iri mu bihugu
bya mbere bifite abari n’abategarugori benshi mu Nteko Ishinga Amategeko aho ikigereranyo
kigera kuri 44%.
Ngom nubwo agaragaza ko hakiri byinshi byo gukorwa mu
gufasha abari n’abategarugori ariko hari byinshi bimaze kugerwaho mu miyoborere
ishingiye kuguha ijambo abari n’abategarugori binashimangirwa no kuba
kandidatire ye yemewe nyuma y’ikinyacumi nta mugore ugaragara mu biyamamariza
kuyobora igihugu.
Uyu mugore afite abantu benshi bamushyigikiye bifuza ko
kubona iki gihugu kiyoborwa n’umugore.
Kugeza ubu u Rwanda ni rwo ruri imbere ku Isi mu bifite
abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko aho ikigereranyo kigera kuri 61.3%.Uyu mugore ukiri muto ahabwa amahirwe yo kuba yayobora Senegal dore ko afite abamuri inyuma benshi
Aya matora agiye kuba mu gihe abagera kuri 93 aribo bari
bagaragaje ubushake bwo kuba bayobora igihugu cya Senegal ariko abemerewe na
Komisiyo Ishinzwe kurengera Itegeko Nshinga bakaba ari 20 barimo abagore babiri
aribo Ngom uhabwa amahirwe cyane na Rose Wardini.
Nyuma ariko Wardini byamenyekanye ko afite ubwenegihugu bw’u Bufaransa,bimushyiraho icyasha cyatumye Ngom ari we mukandida rukumbi w’umugore usigara.