Anta umukandida rukumbi w’umugore uhabwa amahirwe yo kuba Perezida wa Senegal

Hanze - 21/03/2024 12:05 PM
Share:
Anta umukandida rukumbi w’umugore uhabwa amahirwe yo kuba Perezida wa Senegal

Anta Babacar Ngom umugore w’impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu ari mu biyamamariza kuba Perezida wa Senegal mu matora ateganijwe muri iki gihugu.

Ku wa 24 Werurwe 2024 biteganijwe ko muri Senegal abaturage bazotara usimbura Macky Sall, umunyapolitiki ubirambyemo ndetse wayoboye iki gihuhu kuva mu 2012.

Kuri  ubu akaba akomeje guterwa imijugujugu nyuma y'uko afashe umwanzuro wo gusubika amatora ku munota wa nyuma ku wa 25 Gashyantare 2024, ibintu byarakaje abaturage bakirara mu mihanda mu myigaragambyo.

Ni ibintu byaje no  kuviramo bamwe kuhasiga ubuzima, imvano yo gusubika ikaba yari ruswa yavugwaga muri Komisiyo ishinzwe kurengera Itegeko Nshinga ari nayo yemeza abakandida.

Uyu mugabo wavuze ko yaba Perezida yabonetse cyangwa atabonetse ku wa 02 Mata 2024 azarekura ubutegetsi.Macky Sall wigeze kuba Minisitiri w'Intebe amaze imyaka 12 ari Perezida wa Senegal

Hagati aho ariko ibikorwa byo kwiyamamaza bikaba bikomeje ndetse mu biyamamaza hakaba harimo umugore unahabwa amahirwa ari na we tugiye kugarukaho mu nkuru yacu.

Ibi bikaba ari amateka kuko kuva mu matora yo muri 2012 muri iki gihugu buzaba  ari ubwa mbere hongeye kuboneka umukandida w’umugore ku rupapuro rw’itora.

Abagore babiri  bigeze kugerageza kwiyamamaza, bakaba batarabashije kurenza inota rimwe ku ijana.

Ngom w’imyaka 40 azwi cyane kuko adahwema kugaruka ku birebana no kuvuga ku bibazo biri mu bukungu bw’igihugu yifuza kuyobora.Ngom abaye umukandida wa mbere y'ikinyacumi w'umugore uri guhatanira umwanya wa Perezida muri Senegal

Yagiye avugira kenshi urubyiruko, abari n’abategarugori agaragaza ko muri iki gihe iki gihugu gifite ikibazo cy’ubushomeri kandi igiciro cy’ubuzima kigenda kizamuka.

Uyu mugore akaba asanzwe kandi afite ikompanyi yitwa Sedima, ikaba ariyo nini mu bworozi bunakoresha ikoranabuhanga rigezweho  mu bworozi bw’inkoko.

Aramutse atsinze amatora yaba abaye umugore wa mbere uyoboye Senegal,mu butumwa yagize ati "Abari bose duhuye bansaba ko mbafasha, babinsaba kuko bazi ko umunsi umugore yayoboye iki gihugu bizashyira iherezo ku bibazo banyuramo umunsi ku wundi, sinshobora na rimwe kuzigera mbibagirwa."

Nk'uko Ijwi ry’Amerika ryabitangaje, Senegal iri mu bihugu bya mbere bifite abari n’abategarugori benshi mu Nteko Ishinga Amategeko aho ikigereranyo kigera kuri 44%.

Ngom nubwo agaragaza ko hakiri byinshi byo gukorwa mu gufasha abari n’abategarugori ariko hari byinshi bimaze kugerwaho mu miyoborere ishingiye kuguha ijambo abari n’abategarugori binashimangirwa no kuba kandidatire ye yemewe nyuma y’ikinyacumi nta mugore ugaragara mu biyamamariza kuyobora igihugu.

Uyu mugore afite abantu benshi bamushyigikiye bifuza ko kubona iki gihugu kiyoborwa n’umugore.

Kugeza ubu u Rwanda ni rwo ruri imbere ku Isi mu bifite abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko aho ikigereranyo kigera kuri 61.3%.Uyu mugore ukiri muto ahabwa amahirwe yo kuba yayobora Senegal dore ko afite abamuri inyuma benshi

Aya matora agiye kuba mu gihe abagera kuri 93 aribo bari bagaragaje ubushake bwo kuba bayobora igihugu cya Senegal ariko abemerewe na Komisiyo Ishinzwe kurengera Itegeko Nshinga bakaba ari 20 barimo abagore babiri aribo Ngom uhabwa amahirwe cyane na Rose Wardini.

Nyuma  ariko Wardini byamenyekanye  ko afite ubwenegihugu bw’u Bufaransa,bimushyiraho icyasha cyatumye Ngom ari we mukandida rukumbi w’umugore usigara.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...