Anoka Yai, umugore wa mbere mwiza ku isi ndetse akaba n’umunyamideli uhenze ku isi!

Imyidagaduro - 08/10/2019 9:49 PM
Share:

Umwanditsi:

Anoka Yai, umugore wa mbere mwiza ku isi ndetse akaba n’umunyamideli uhenze ku isi!

Anok Yai ni umunyamideri wo muri Leta Zunze Ubumweza za Amerika, akaba avuka ku babyeyi b’abanya Sudani y’Epfo ariko akaba yaravukiye mu gihugu cya Misiri. Ubwo yari afite imyaka ibiri gusa umuryango we ni bwo wimukiye muri Amerika.

Anok Yai yize amashuri yisumbuye ku iushuri rya Manchester high school of West naho kaminuza ayiga ku ishuri rya Plymouth state university, aho yigaga ibijyanye n’ibinyabuzima n’ubutabire kuko yashakaga kuba umu docteri (doctor).

Mu buryo butunguranye amafoto abiri yamugize umunyamideli ukomeye


Ubwo habaga ibirori by’abanyeshuri bize kuri kaminuza ya Howard inshuti ye yamusabye ko bajyana, amusaba ko yaza kuza yambaye neza atagomba kwambara ipantaro kuko ari wo mwenda Yai yakundaga kwambara.

Hari mu Ukwakira 2017 ubwo ibyo birori byabaga, umufotozi wari urimo arafotora abanyeshuri bambaye neza ni bwo yacaga iryera Yai ahita amusaba ko yamwemerera akamufotora. Yai yarabimwemereye amufotora amafoto abiri ari nayo yaje kumuhindurira ubuzima. Uwo mufotozi yaje kuyashyira ku rukuta rwe rwa Instagram mu mwanya muto ahita akundwa (likes) n’abarenga 11,000 ndetse n’ibitekerezo amagana na amagana.

Uretse kuba ayo mafoto yarakwirakwijwe cyane ndetse akanashyirwaho ibitekerezo bitandukanye, byatumye Anok Yai ahita ahamagarwa n’ama Agence atandukanye ngo ayasinyire ayamamarize. Nyuma y’iminsi ibiri amafoto ye agiye hanze Yai yari amaze guhamagarwa n’ama Agence atatu yose.

Ubwo yaganiraga na Boston Globe yabajijwe igihe yamenyeye ko amafoto ye yamamaye, asubiza ko telephone ye yagenda isona buri mwanya ndetse n’abamukurikira ku rukuta rwa instagram bakiyongera kukigero cyo hejuru. Yakomeje agira ati "Nta nubwo niyumvishaga ikintu abantu bose basariye kuko njye nabonaga ariya ari amafoto asanzwe. Nibazaga ikintu abantu bari kubona njye ntigeze mbona."


Imwe mu mafoto yamugize icyamamare

Anoka Yai ubu niwe munyamideli wambere uhenze ku isi ndetse yanagizwe umugore wambere mwiza ku isi

Anok afite uruhu rwirabura cyane bikunze gutangaza abantu, areshya na 1.78m akaba apima ibiro 54, yabaye umunyafurika wa kabiri wafunguye ibirori bitegurwa ni inzu ikomeye imurika imideri ya Prada nyuma ya Naomi Campbell ndetse niwe munya Sudani yepfo wambere wari ubikoze.

Yagize ati ‘’n’ibyagaciro ndetse byanshimishije kuba ari njyewe watoranyijwe ngo mfungure ibi birori gusa ibi birandenze. Ngewe gufungura ibi birori ni ikimenyetso ku isi ko ubwiza bw’abiraburakazi ari ikintu cyo kwishimirwa.’’ Anok Yai yagizwe umugore mwiza wa mbere ku isi ndetse ubu ni we munyamideli uhenze ku isi aho yishyurwa $15,000 ku isaha, mu mafaranga y’u Rwanda ni 13,800,000.

UMWANDITSI: Gentillesse Cyuzuzo-Inyarwanda.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...