Ni
ubutumwa yashyize hanze kuri uyu wa Gatandatu avuga ko yasuye umugabo we muri
gereza akaba ari na nyuma y’iminsi micye akoze ikiganiro avuga uburyo amukumbuyemo
kandi amusengera amanywa n'ijoro.
Ubwo
butumwa bugira buti “Mvuye kumusura! Yambwiye ngo abakunzi be arabasuhuza!”
Nyuma
y’ayo magambo, Annet Murava yongeyeho andi abwira umugabo we ko ari
umunyembaraga kandi ko amukunda ndetse Imana yabahisemo bombi.
Ati
“Bite rukundo, urabizi ko uri umunyembaraga kandi nanjye ndabizi. Imana
yaduhisemo twembi. Turi umwe.”
Bishop
Gafaranga afungiye mu igororero rya Ririma mu karere ka Bugesera aho acyekwaho
ibyaha birimo ihohotera rishingiye ku gitsina, gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke uwo
bashakanye.
Mu minsi yashize ubwo Annet Murava yakoraga ikiganiro, yavuze ko nta kibazo afitanye n’umuagabo we kereka abashaka ko bagirana ikibazo kandi ko yizeye y’uko mu gihe cya vuba azagaruka bakongera kwishimana.
Annet Murava amaze iminsi agaragaza ko akumbuye umugabo we Bishop gafaranga