Kansiime yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Podcast yitwa Nothing Serious, aho
yatangaje ko ubu yishimira umubano mushya nyuma y’imyaka yari amaze mu buzima bw’urukundo
butari bworoshye, harimo n’ibyavuzwe cyane ku mubano we wa mbere.
Uyu
munyarwenya yavuze ko yahuye n’uyu mugabo bwa mbere mu myaka ibiri ishize,
bakabonanira mu kabari, ariko akavuga ko yari amaze igihe kirekire amukurikira
nk’umufana ukomeye cyane w’ibikorwa bye.
Yavuze
ko uyu mugabo yamwitagaho cyane ku buryo yari azi n’itariki ikiganiro cye cya
mbere cyatambutse cya “Don’t Mess With Kansiime” cyerekanwe muri Kenya, ndetse
akamubwira ko udukino rwe twamufashije kumenya no gusobanukirwa umuco
nyafurika.
Kansiime
yakomeje avuga ko byamushimishije kumenya ko ari umufana we w’igihe kirekire,
bikaba ari na byo byatumye amuha amahirwe yo kumumenya neza kugeza aho urukundo
ruvukiye.
Nubwo
atigeze atangaza amazina ye mu buryo bweruye, hirya no hino mu nkuru
z’imyidagaduro havugwa ko ashobora kuba ari umuyobozi wa sosiyete ya M-Kopa,
Chad Larson, nubwo ibyo bitaremezwa ku mugaragaro.
Ubu
inkuru ya Kansiime ikomeje kuganirwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi
bishimira urugendo rwe rushya mu rukundo, abandi bakibaza byinshi ku mugabo
bivugwa ko amukunda kuva kera.
Anne
Kansiime yari yarashakanye n’umugabo witwa Gerald Ojok, ndetse bafitanye
n’umwana w’umuhungu.
Aba
bombi baje gutandukana nyuma y’imyaka mike babana nk’umugabo n’umugore, nubwo
batigeze batangaza byinshi mu buryo burambuye ku mpamvu nyir’izina zatumye
batandukana.
Icyakora,
mu bitangazamakuru bitandukanye by’imyidagaduro, havugwaga ibibazo by’umubano
wabo byagiye bigenda bigaragara uko igihe cyagendaga gishira, bikarangira
batandukanye.
Nyuma
yo gutandukana, Kansiime yakomeje ubuzima bwe bwite ndetse n’akazi ke
k’ubunyarwenya, akomeza no kugaragara mu bitangazamakuru nk’umwe mu bakomeye mu
karere.
Ni
yo mpamvu ubu inkuru z’ukundana kwe rushya zikomeje gukurura abantu benshi,
cyane cyane kubera amateka ye yo mu rukundo.

Anne
Kansiime yemeje ko ari mu rukundo rushya n’umuzungu wamukundaga kuva kera,
nyuma y’imyaka 13 amukurikirana nk’umufana
