Anne Carson yegukanye igihembo cyitiriwe Nobel cya 2026 mu Buvanganzo

Imyidagaduro - 09/10/2026 9:23 AM
Share:

Umwanditsi:

Anne Carson yegukanye igihembo cyitiriwe Nobel cya 2026 mu Buvanganzo

Umunyakanada Anne Carson, umusizi, umusemuzi n’umuhanga mu bitabo n’inyandiko za kera, yegukanye igihembo cyitiriwe Nobel cya 2026 mu bijyanye n’ubuvanganzo, mu muhango wari uyobowe n’Urwego rw’Ubwami rwa Suwede rushinzwe ubuvanganzo (Swedish Academy) ku wa Kane, tariki ya 8 Ukwakira 2026.

Carson ufite imyaka 76 y’amavuko yahembwe kubera ibihangano bye byihariye, bigaragaza udushya n’ubuhanga mu guhuza ubuvanganzo bwa kera n’ibitekerezo by’iki gihe.

Abamutoye bashimye uburyo ibihangano bye bifite aho bihuriye n’umuco w’ubuvanganzo bwa kera, ariko bikazana uburyo bushya bw’imyandikire. Yabaye Umunyakanada wa kabiri wegukanye iki gihembo mu bijyanye n’ubuvanganzo, nyuma ya Alice Munro wacyegukanye mu 2013.

Anne Carson ni muntu ki?

Anne Carson yavukiye i Toronto muri Canada mu 1950. Yize ibijyanye n’ubuvanganzo n’umuco bya kera muri Kaminuza ya Toronto, aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga ya PhD mu 1981.

Yigishije muri za kaminuza zitandukanye, anubaka izina mu buvanganzo binyuze mu bisigo, inyandiko, ubusesenguzi, ubusemuzi n’ubushakashatsi ku bitabo bya kera.

Mu bihangano bye, Carson akunze kwifashisha inkuru n’ibisigo byo mu Bugiriki bwa kera, birimo ibya Sappho n’ikinamico bya Sophocles na Euripides, akabihuza n’insanganyamatsiko zigaragara mu buzima bw’iki gihe.

Ibitabo byamugize icyamamare

Kimwe mu bitabo bizwi cyane yanditse ni Autobiography of Red: A Novel in Verse, yasohotse mu 1998.

Muri iki gitabo, Carson yahinduye inkuru yo mu migani y’Abagiriki ivuga kuri Geryon, ikiremwa gifite amababa n’ibara ritukura, ayishyira mu buryo buvuga ku rukundo, kwangwa no gukura.

Mu bindi bitabo bye harimo Eros the Bittersweet yasohotse mu 1986, igaruka ku rukundo n’irari ishingiye ku bitekerezo byo mu buvanganzo bwa kera, na Glass, Irony, and God yasohotse mu 1995, ikubiyemo inyandiko yiswe The Glass Essay.

Muri 2016, yasohoye Float, igitabo kigizwe n’udutabo 22 dushobora gusomwa mu buryo butandukanye. Muri 2024, yasohoye Wrong Norma, na cyo kirimo uburyo butandukanye bwo kwandika.

Abasesengura ibihangano by’abanditsi batoye Carson bashimye uburyo ahuza ubushakashatsi bwimbitse ku magambo n’ubushobozi bw’umusizi bwo guhanga ibisobanuro bishya.

Yakoze n’ibindi bikorwa by’ubuhanzi

Nk’uko tubikesha AP News, uretse kwandika ibitabo, Carson yanakoranye n’abandi bahanzi mu bikorwa birimo ikinamico, opera, ubuhanzi bugaragara n’imbyino.

Mbere yo guhabwa igihembo cya Nobel, yari yarahawe ibihembo bitandukanye birimo Griffin Poetry Prize na T.S. Eliot Prize, ndetse anahabwa MacArthur Fellowship, izwiho gushyigikira abantu bagaragaje ubuhanga n’udushya mu byo bakora.

Mu 1986, Umunyanijeriya Wole Soyinka yabaye umwanditsi wa mbere ukomoka muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara wegukanye igihembo cya Nobel mu buvanganzo.

Nk’uko bisanzwe bigenda ku bihembo bya Nobel, Anne Carson azacyakira mu birori biteganyijwe kubera i Stockholm muri Suwede mu Kuboza 2026.

Kuba Anne Carson yatsindiye iki gihembo cya Nobel mu buvanganzo byongeye kugaragaza agaciro k’ibihangano bishobora guhuza amateka y’ubuvanganzo n’uburyo bushya bwo guhanga, bigafasha abasomyi kubona ibitekerezo bya kera mu buryo bushya.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...