Anitha Pendo yatangaje umusore wigaruriye umutima we, hatahurwa amafoto yabo bombi bari mu rukundo

Imyidagaduro - 21/12/2016 11:37 AM
Share:

Umwanditsi:

Anitha Pendo yatangaje umusore wigaruriye umutima we, hatahurwa amafoto yabo bombi bari mu rukundo

Anitha Pendo amaze iminsi ahamya ko ari mu rukundo mu biganiro n’abanyamakuru yakunze kuvuga ko ari mu rukundo ariko akirinda kumuvuga dore ko yahamyaga ko hakiri igihe akongeraho ko igihe nikigera azahita atangaza umusore bakundana. Kuri ubu Anitha yahishuye uwo bari mu rukundo.

Anitha aganira na Inyarwanda.com yabajijwe umusore baba bari mu rukundo, uyu mukobwa wanze kugora umunyamakuru yahise ahamya ko ari mu rukundo n’umusore witwa Ndanda ariko yirinda kugira byinshi agarukaho ku rukundo rwabo. Anitha Pendo yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ati” Sinakwihakana uwo nkunda nibyo koko nkundana na Ndanda ariko nta byinshi nifuza gutangaza ku rukundo rwacu igihe nikigera muzabibona ndetse n’iminsi izajya yivugira.”

anitha pendo

Bajya basohokana mu ibanga, aha ni mu ijoro rimwe mu mihanda ya Kigali basohotse

Urukundo rwa Anitha Pendo na Nizeyimana Alphonse Ndanda umuzamu wafatiye amakipe nka Esperance, Rayon Sports, Mukura ndetse n'andi gusa kuri ubu akaba amaze iminsi adakina kubera ikibazo cy’imvune amazemo igihe, ngo rumaze igihe kitari gito kuko amakuru ava ku nshuti zabo za hafi avuga ko aba bombi bamaze iminsi basohokana ariko mu ibanga rikomeye dore ko batifuje ko urukundo rwabo rwatahurwa n’itangazamakuru, gusa kuri ubu rukaba rwamaze kumenyekana.

anitha pendoMu ibanga rikomeye bajyaga basohokana, aha ni ku musenyi w'ikiyaga cya Kivu i Rubavu

Twashatse kuvugisha uyu muzamu wigaruriye umutima wa Anitha Pendo gusa ntibyashoboka kuko ngo yarari mu myitozo ya mu gitondo nk’umukinnyi witegura gusubira mu kibuga mu kwezi kwa Mutarama 2017, ubwo imikino yo kwishyura ya shampiyona y’u Rwanda izaba itangiye. Ubwo twamuhamagaraga twasanze telefone ye ngendanwa ifitwe n’umutoza w’imyitozo ngororamubiri uri kumufasha mu myitoza atubwira ko Ndanda ataboneka.

ndanda

Ndanda uwahoze umuzamu wa Mukura ubu niwe uri murukundo na Anitha Pendo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...