Animee wari warasubitse umuziki agarukanye indirimbo "Amasengesho" ikangurira abantu kwiringira Imana

Iyobokamana - 03/06/2025 11:47 AM
Share:

Umwanditsi:

Animee wari warasubitse umuziki agarukanye indirimbo "Amasengesho" ikangurira abantu kwiringira Imana

Umuhanzikazi w’umunyarwanda Animee ukora umuziki wa Gospel, yashyize hanze indirimbo nshya yise "Amasengesho" yakoranye na Muco, ikaba ifite ubutumwa bukangurira abantu gusenga no kwiringira Imana mu bihe byose, yaba ibyiza n’ibigoranye.

Niyonkuru Animee uzwi cyane nk’umuhanzikazi n'umwanditsi w’indirimbo ziramya Imana ndetse akaba n'umuhangamideli [Fashion Designer], yavuze ko intego y’umuziki we ari ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo. Ati: “Intego yajye nukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo".

Mu kiganiro na inyaRwanda, Animee yavuze ko yatangiye kuririmba akiri umwana, ariko yatangiye ku mugaragaro mu mwaka wa 2020 mu bihe bya COVID-19, ahereye ku ndirimbo yise "Ndakwihaye". Nyuma yaho, yaje gufata ikiruhuko bitewe n’amasomo, ariko "ubu ni bwo nongeye kubigarukamo".

Indirimbo "Amasengesho": Inyigisho, imbaraga, n’icyizere

Mu ndirimbo ye "Amasengesho", Animee atanga ubutumwa bwimbitse ku kamaro ko gusenga. Aririmba agira ati: "Amasengesho niryo rembo rikomeye, akuraho imisozi agasenya ibihome. Senga wongere usenge, amasengesho ni riyo rembo rikomeye. Ujye wibuka Umuremyi iminsi mibi itaragera, umubwire ibikugoye nawe azagukomeza."

Aya magambo agira icyo avuga ku muntu wese uri mu rugendo rwo kwizera, kandi yibutsa ko Imana yitaba amasengesho y’abayegera bayishingikirije. Ni indirimbo yakozwe n'abahanga cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, amashusho yayo aryoshywa byisumbuyeho no kuba Animee ari umuhangamideli.

Amajwi [Audio] yakozwe na Boris, umu-producer ukunzwe cyane mu muziki wa Gospel, naho amashusho [Video] yatunganyijwe na Cyusa, umwe mu bayoboye mu gufata no gutunganya amashusho y’indirimbo ziramya Imana. Imyambaro (Costume) yakoreshejwe muri iyi video yakozwe na Nima Collection, ikimenyabose mu myambaro y’abahanzi b’umwimerere.

Umuramyi Animee yagarukanye imbaraga mu muziki wa Gospel

REBA INDIRIMBO NSHYA YA ANIMEE NA MUCO



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...