Angélique Kidjo yabaye umunya- Afurika wa mbere wahawe inyenyeri muri ‘Hollywood Walk of Fame’

Imyidagaduro - 19/08/2026 8:06 AM
Share:

Umwanditsi:

Angélique Kidjo yabaye umunya- Afurika wa mbere wahawe inyenyeri muri ‘Hollywood Walk of Fame’

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Benin, Angélique Kidjo, yanditse amateka mashya mu muziki nyafurika no ku rwego mpuzamahanga, nyuma yo gushyirwa ku rutonde rw’abahanzi bafite inyenyeri kuri Hollywood Walk of Fame, ahantu hafatwa nk’ikimenyabose mu ruganda rw’imyidagaduro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


Ku wa Kabiri tariki 18 Kanama 2026, Kidjo yashyikirijwe iyi nyenyeri mu muhango wabereye i Los Angeles, aba Umunyafurika wa mbere w’umwirabura, ndetse n’umuhanzi wa mbere ukomoka muri Afurika, wahawe inyenyeri kuri Hollywood Walk of Fame mu cyiciro cy’abahanzi b’umuziki. Iyi nyenyeri ni iya 2,854 yashyizwe kuri uyu muhanda wamamaye ku isi.

Hollywood Walk of Fame ni umwe mu mihanda izwi cyane ku Isi, uzwiho kuba uriho inyenyeri z’abafite uruhare rukomeye mu ruganda rw’imyidagaduro, yaba mu muziki, sinema, n’ibindi byiciro.

Kuba Angélique Kidjo yashyizwe kuri uyu muhanda si igihembo cy’umunsi umwe gusa. Ni icyubahiro gihabwa umuntu wagaragaje uruhare rukomeye mu ruganda rw’imyidagaduro, kandi inyenyeri ye ikaba ikimenyetso kizahoraho kigaragaza umurage yasize muri muzika.

Ku bwa Kidjo, iki cyubahiro gifite igisobanuro kirenze ku izina rye bwite, kuko abona ko ari intambwe igaragaza uruhare Afurika yagize mu kubaka umuziki w’Isi.

Mu muhango wo kumushyira kuri Walk of Fame, uyu muhanzikazi w’imyaka 66 yavuze ko Abanyafurika ubwabo batari basobanukiwe neza umusanzu bamaze guha Isi binyuze mu muco n’umuziki.

Ati: “Twebwe Abanyafurika ntituramenya ibyo twahaye Isi. Iyo tutabaho, nta muziki wari kubaho kuri uyu mubumbe.”

Aya magambo agaragaza uburyo Kidjo abona umuziki nyafurika nk’umwe mu nkingi zubatse umuziki mpuzamahanga, aho injyana n’imico byo ku mugabane wa Afurika byagiye bigira uruhare mu iterambere ry’injyana zitandukanye ku Isi.

Imyaka irenga 40 yubaka izina rya Afurika

Angélique Kidjo ntabwo ageze kuri Hollywood Walk of Fame kubera indirimbo imwe cyangwa igikorwa kimwe. Ni umuhanzi umaze imyaka irenga 40 mu muziki, akaba amaze gushyira hanze album 18 kandi yubatse izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Uyu muhanzikazi wo muri Benin, waje no kuba umwenegihugu w’u Bufaransa, yamenyekanye kubera uburyo yagiye ahuza injyana gakondo za Afurika n’izindi njyana zirimo jazz, funk, gospel, salsa n’izindi njyana mpuzamahanga.

Ibi byatumye umuziki we urenga imipaka ya Afurika, umugeza ku rwego rwo gukorana n’abahanzi bakomeye ku Isi ndetse no kuba umwe mu bantu bagize uruhare mu kugeza umuco n’amajwi bya Afurika ku ruhando mpuzamahanga.

Kidjo kandi ni umwe mu bahanzi bake bo muri Afurika bafite ibihembo bitanu bya Grammy, ibintu bimushyira mu cyiciro cy’abahanzi bakomeye cyane bakomoka ku mugabane wa Afurika.

Hollywood yamushimiye ibirenze umuziki

Mu muhango wo kumushyira kuri Walk of Fame, Kidjo yashimiwe n’abantu bakomeye mu muziki no muri sinema, barimo Harvey Mason Jr., umuyobozi mukuru wa Recording Academy, ndetse n’umukinnyi wa filime, Willem Dafoe.

Harvey Mason Jr. yavuze ko Kidjo ari umuhanzi udasanzwe, ashimangira ko urugendo rwe rwazamuye umuziki ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati: “Urugero watanze rwazamuye umuryango wacu w’umuziki ku Isi, kandi ibikorwa byawe bikomeza kutwibutsa ko umuziki urenze imyidagaduro; ni uburyo bwo guhuza abantu.”

Yakomeje avuga ko inyenyeri yashyizwe kuri Hollywood Walk of Fame izahora ari ikimenyetso cy’ibyo Kidjo yagezeho, ariko ko umurage we nyawo uri mu bantu yagezeho, abo yakoranye n’abo n’inzitizi yafashije guca.

Willem Dafoe yamushimiye imbaraga n’umutima wo gufasha

Umukinnyi wa filime Willem Dafoe na we yashimiye Kidjo, cyane cyane ku mbaraga agira ku rubyiniro ndetse n’uburyo amaze imyaka myinshi akora umuziki ku rwego rwo hejuru.

Dafoe yavuze ko ubwo yabonaga Kidjo bwa mbere aririmba imbonankubone, yatangajwe n’imbaraga, imbyino n’ubwitange yagiraga mu byo akora.

Yagize ati: “Nta gushidikanya, ni umwe mu bagore bakora cyane kurusha abandi muri uru ruganda rw’imyidagaduro.”

Icyakora, Dafoe yavuze ko ikintu kirenze umuziki kimushimisha kuri Kidjo ari ibikorwa by’ubugiraneza amaze igihe akora, cyane cyane binyuze muri Batonga Foundation, umuryango yashinze ugamije guteza imbere no guha ubushobozi abakobwa bakiri bato muri Afurika.

Yasobanuye ko ibikorwa bya Kidjo byo gufasha abandi atari ukwiyerekana k’umuntu uzwi, ahubwo ko ari igice cy’umurimo we n’ubutumwa bwe nk’umuhanzi.

Inyenyeri ye ni iya Afurika yose

Kuri Kidjo, kuba ari we Munyafurika wa mbere w’umwirabura ugeze kuri uru rwego ni ibintu bishobora gufungura imiryango ku bandi bahanzi bo ku mugabane.

Mu myaka irenga 40 amaze mu muziki, yagiye agaragaza ko Afurika ifite umuco n’umuziki bifite ubushobozi bwo kugera ku rwego mpuzamahanga, atari nk’ibintu byo gukoresha gusa nk’inyongera ku muziki wo hanze, ahubwo nk’igice cy’ingenzi cy’umuziki w’Isi.

Kuba Hollywood imushyize kuri uyu muhanda bifatwa nk’ikindi kimenyetso cy’uko umuziki nyafurika ukomeje kwagura imbibi, ukava ku isoko ry’umugabane gusa ukagera ku rwego aho amazina y’abahanzi nyafurika agenda ahabwa icyubahiro mu bigo bikomeye by’imyidagaduro ku Isi.

Angélique Kidjo amaze imyaka myinshi agaragara nk’umwe mu bantu bakomeye bahagarariye umuco wa Afurika ku ruhando mpuzamahanga. Yigeze gushyirwa ku rutonde rw’abantu 100 bakomeye ku Isi rwa Time Magazine, ndetse anashyirwa mu byiciro bitandukanye by’abantu bagize uruhare rukomeye mu buhanzi, umuco n’imibereho y’abaturage.

Kuri uyu muhango, nyuma yo gushimira umuryango we n’abo bakorana, Kidjo yanaririmbye imbere y’abari bateraniye aho, agaragaza ko nubwo yari ari mu muhango wo kwizihiza umwuga we, umuziki ari wo ukomeje kuba ururimi rwe rukomeye.

Inyenyeri ye kuri Hollywood Walk of Fame ntabwo ari umwanzuro w’urugendo rwe, ahubwo ni indi ntambwe mu mateka y’umuhanzi wamaze imyaka irenga 40 aharanira kugeza ijwi rya Afurika ku Isi.

Kandi mu gihe izina rye riri ku muhanda wa Hollywood, ubutumwa bwe bugaruka ku kintu kimwe gikomeye: umuziki wa Afurika ufite umwanya ukomeye mu muziki w’Isi, kandi amateka ya Afurika akwiye gukomeza kuvugwa n’abanyafurika ubwabo.

Angélique Kidjo yanditse amateka mu rugendo rwe rw’umuziki nyuma yo gutoranywa nk’Umunyafurika wa mbere wahawe icyubahiro cyo gushyirwa kuri ‘Hollywood Walk of Fame’


Angélique Kidjo yavuze ko umuziki wa Afurika ufite umwanya ukomeye mu muziki w’Isi, kandi amateka ya Afurika akwiye gukomeza kuvugwa n’abanyafurika ubwabo



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...