Mu kiganiro yagiranye na Variety, Jolie yavuze ko “umwuka wo kurwana no kudacika intege” wari waramucitseho mu gihe runaka, ariko ko ubu yongeye kuwugarura. Yagize ati: “Nari naracitse intege gato. Ariko ubu numva wa mwuka wo kurwana wongeye kugaruka.”
Nubwo atigeze avuga izina rya Brad Pitt mu buryo butaziguye, amagambo ye yasobanuwe na benshi nk’agaragaza uburyo gutandukana kwabo kwamugizeho ingaruka zikomeye.
Jolie yavuze ko abana be bagize uruhare runini mu kumufasha kongera kwiyubaka no kwisanga. Yashimye uburyo bakomeje kumuba hafi ndetse bakamushyigikira mu buzima bwe bwa buri munsi. Ati: “Abana banjye bamuzi neza kurusha abandi bose, kandi baracyankunda. Ibyo bivuze byinshi.”
Amagambo ye aje nyuma y’uko we na Brad Pitt barangije ku mugaragaro urubanza rwabo rw’itandukana rwamaze imyaka irenga umunani ruvugwaho byinshi mu bitangazamakuru.
Jolie kandi yavuze ko nyuma yo gutandukana yongeye kwibanda ku mwuga wo gukina filime, kuko wamuhaga amahirwe yo kumarana igihe kinini n’abana be, bitandukanye n’imirimo y’ubutabazi yakoraga kenshi imusaba kujya kure y’umuryango.
Nyuma y’imyaka myinshi y’ibibazo byakurikiye itandukana rye na Brad Pitt, Angelina Jolie yavuze ko yongeye kwisanga no kugarura imbaraga zamurangaga. Asanga abana be ari bo bagize uruhare rukomeye mu kumufasha kongera kwiyubaka no gukomeza ubuzima bwe bushya.
:max_bytes(150000):strip_icc():focal(648x319:650x321)/angelina-jolie-brad-pitt-3-537c46666f0946d2b5bd47096c636ba2.jpg)
Angelina Jolie yavuze ko yongeye kugira imbaraga nyuma yo gutandukana na Brad Pitt
