Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Angelica yavuze ko gukunda umuziki wa gakondo byatangiye akiri muto, ari na bwo yaje kuvumbura ko afite impano yo kuririmba.
Yagize ati: "Muri rusange ndirimba mu njyana ya gakondo. Kuva kera nakundaga umuziki wa gakondo, nyuma naje kwisanga mfite impano yo kuririmba muri iyo njyana."
Nubwo yari asanzwe aririmba izindi ndirimbo, uyu muhanzikazi yavuze ko "Mwami Wanjye" ari yo ndirimbo ye ya mbere yo kuramya no guhimbaza Imana yashyize hanze.
Angelica yavuze ko iyi ndirimbo yayanditse ashingiye ku nkuru y’umukristo wari uremerewe n’ibibazo, ariko agakomeza kwizera Imana aho kwiheba.
Yagize ati: "Mwami Wanjye ni indirimbo yavuye ku nkuru y’umuntu w’umukristo wari mu bibazo yumva bimunesha, ariko agasenga asaba Imana gukomera mu kwizera kuko mu bihe byose ayihungiraho akizera ko izamutabara. Ibyo bikamurinda kwiheba."
Uyu muhanzikazi yavuze ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ari ugukomeza kwizera Imana no mu bihe bikomeye, kuko ari yo itanga amahoro kandi ntitererane abayizera.
Ati: "Dukwiye kwizera Imana no mu gihe turi mu bibazo, tukayihungiraho kandi tukagira ukwizera kudashidikanya ko izadutabara mu gihe gikwiye. N’iyo tutasubizwa ako kanya, iduha amahoro tugakomeza kubinyuramo mu kwizera. Iyo dufite ibihamya by’ibyo yadukoreye, bitwigisha guhora tuyishimira mu byo tunyuramo byose."
Yakomeje avuga ko "Mwami Wanjye" atari indirimbo isanzwe, ahubwo ari isengesho ririmo ukwizera rigamije guhumuriza umuntu wese uri mu bibazo, rimwibutsa ko kwizera Imana kuzana amahoro kandi ko igihe cyayo nikigera isubiza abayiyambaza.
Angelica yasabye Abanyarwanda gukomeza gushyigikira ibihangano by’abahanzi b’iwabo. Mu ndirimbo amaze gushyira hanze ziganjemo izo mu njyana ya gakondo harimo "Yambi", "Amatage" na "Inshuti Nyanshuti".
KANDA UREBE INDIRIMBO NSHYA "MWAMI WANJYE" YA ANGELICA

Angelica yahishuye impamvu yinjiye muri Gospel nyuma y’imyaka aririmba gakondo
