Ni mu gitaramo bakoze kuri uyu wa 8 Werurwe 2023 ubwo Isi yose yizihiza umunsi w’abagore mu
kwishimana nabo no kubaha agaciro bakwiye.
Hoteli ya Park Inn mu kwizihiza uyu munsi, yateguye
igitaramo yise ‘Gakondo Night with Ange & Pamella’ cyari kigamije gufasha
abagore kwizihiza umunsi wabo mu byishimo.
Kwinjira muri iki gitaramo byari 25 000 Frw harimo icyo
kunywa uhabwa ucyinjira ndetse n’amafunguro yari yateguwe.
Iki gitaramo cyatangiye ahagana mu ma saa mbili z’umugoroba.
Aba bakobwa bamaze amasaha arenga abiri baririmba mpaka basoje saa yine n’igice.
Baririmbye ibihangano bitandukanye by’abahanzi ba kera
cyane ko bazwi ku kuryoshya izi ndirimbo. Baririmbye iza Cécile Kayirebwa nka ‘Impundu’,
‘Ubumanzi’, ‘Rwanda’ n’izindi.
Aba bakobwa banyuzagamo bakaririmba n’indirimbo zabo
aho baririmbye izirimo nk’iyo bise ‘Rusengo’. Baririmbye iza Kamaliza nka ‘Laurette’,
‘Kunda Ugukunda’, ‘Naraye Ndose’ n’izindi.
Iz’abandi bahanzi baririmbye harimo nk’iya Muyango yise
"Karame uwangabiye", “Muhoza wanjye acoustique ya Twagirayezu Cassien, “Kanjogera " ya Masamba n’izindi
nyinshi.
Nyuma y’igitaramo mu kiganiro bagiranye na InyaRwanda
bagaragaje ko bishimiye bidasanzwe uko abantu bitabiriye.
Ange ati “Twatekereje gukora igitaramo tugahuriza hamwe
abagore bose bakishima, kuko twakerezaga ko bashobora kubura aho bizihiriza
umunsi wabo."
Mugenzi we Pamella, yungamo ati “Abantu basigaye
bakunda cyane gakondo niyo mpamvu twahisemo gukora iki gitaramo by’umwihariko
ku munsi w’abagore.’’
Arakomeza ati “Igitaramo cyari cyiza twishimye. Byantunguye
numvaga twakomeza tukaririmba. Twaryohewe turirimba indirimbo zirenze izo twari
twapanze kuko iyo utaramiye abantu ukabona bishimye nawe urishima.’’
Bakomeza bavuga ko iki gitaramo kizajya kiba buri mwaka
nyuma yo kubona ko igitaramo nk’iki bakoze ku munsi w’abagore cyitabiriwe.
Aba bakobwa bateguje album yabo ya mbere bitegura
gushyira hanze mu minsi iri imbere.
Ange na Pamella nk'amazina bakoresha ku rubyiniriro
batangiye kuririmba guhera biga mu mashuri y'inshuke aho baririmbaga mu itorero
ry'umuco ry'ikigo ndetse bakomeje kuriririmbamo bageze no mu mashuri abanza.
Bamureke Pamella na Angel Ndayishimiye inganzo yabo
yagutse ku myaka 12, bakunda gakondo kugeza n’ubu bituma batifuza gushaka
akandi kazi uretse kuririmba.
Ni impano bisangije mu muryango bavukamo, dore ko nta
wundi babikoramo bituma bifuza kubiraga abazabakomokaho. Nk’impanga bakuze
basangira buri kimwe, yewe bahuje n’imico.
Bize ku bigo bimwe; amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye.
Bitewe n’uko bafashanyaga mu masomo, byatumaga bose bisanga mu myanya y’imbere
bombi bagahembwa na nyina.
Angel yagiraga amahane cyane bigatuma Pamella akubitwa
mu buryo nawe atazi yabaza umukubise akamubwira ko ari kumwishyura, nyamara yamwibeshyeho azi ko
ari Ange. Bakiri bato barasaga cyane.
Aba bakobwa bafitanye amabanga atazwi na benshi. Nka
Pamella, iyo umurakaje “akubwira ijambo rimwe ukazamara umwaka wose uritekerezaho "-Byavuzwe
na Ange mu kiganiro bagiranye na InyaRwanda mu myaka yashize.
Ni mu gihe Ange we agira amahane ku buryo umukoshereje
ukaguma hamwe wahura n’ibibazo.
Ange na Pamella batangiye gukorera amafaranga yo kubyina no kuririmba mu bukwe guhera mu mashuri yisumbuye babifashijwemo n’uwari ashinzwe imyitwarire yabo.
Aba bakobwa batangiye umuziki mu 2008 ariko uza gushinga
imizi mu 2016 ubwo bamenyanaga na Kayirebwa, habaye amarushanwa yo gushaka
abantu bagombaga kumufasha mu gitaramo yagombaga gukorera mu Rwanda.
Bamamaye mu ndirimbo zitandukanye, cyane cyane mu
gusubiramo izakozwe n’abahanzi ba gakondo.Aba bakobwa bakoze igitaramo cy'uburyohe mu kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w'umugore
Ange na Pamella bagoroye ijwi biratinda, banyura benshi
Iki gitaramo cyakozwe hizihizwa umunsi w'abagore cyabereye kuri Park Inn

Aba bakobwa bashimishije benshi mu ndirimbo za kera bagiye basubiramo
Ababyeyi bari bizihiwe muri iki gitaramo cy'umunsi wabo

Bahaye rugari abakunzi barabyinana

Abakunzi ba Ange na Pamella bahawe rugari barifotozanya
Umunya Kavukire Alex[Kalex] wa Isango Star ubwo yafatanaga ifoto n'aba bakobwa
Ange ubanza ibumoso na Pamella ni abakobwa b'impanga biyemeje gukora umuziki gakondo
Angel ni uko yaserutse yambaye
Akanyamuneza kari kose kuri Ange na Pamella ndetse n'abitabiriye igitaramo cyabo
Abakobwa barasa ku buryo kubatandukanya kuri bamwe bigorana
Ange na Pamella ni ubwa mbere bakoze igitaramo ku munsi w'abagore
Uyu niwe Pamella
Aba bakobwa bagoroye amajwi biratinda
Ababyeyi bitabiriye akanyamuneza kari kose
Iri tsinda ry'abacuranzi ryafashije Ange na Pamella ku rubyiniro
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo
AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM