Ange Kagame, Ubuheta bwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, yizihije umunsi wahariwe abana b’abahungu n’abakobwa azirikana Se. Yagize ati: "Umunsi w’ibyishimo Pa Papa."
Yasobanuye uburyo ari umugisha n’ishema kugira Perezida Kagame nk’umubyeyi, ati: "Mbega ukuntu turi abanyamugisha kubona uru ruhande rwawe buri munsi." Yongeraho ati: "Dutewe ishema na we none, ejo hazaza n’iminsi yose."
Ku wa 11 Kanama ni umunsi mukuru uzwi nka ‘National Son&Daughter Day’, ugenecyereje mu Kinyarwanda wavuga ko ari umunsi mpuzamahanga w’abana b’abahungu n’abakobwa. Aba ari umwanya mwiza wo kwishimira isano iri hagati y’abana n’ababyeyi babo.
Ubutumwa bwa Ange Kagame bwari buherekejwe n’amafoto
arimo iyo Perezida Kagame agaragara ari kumwe n’abuzukuru be Anaya Abe Ndengeyingoma
na Amalia Agwize Ndengeyingoma.
Umunsi wa 11 Kanama 2024 ni umunsi
wihariye ku buzima bw’igihugu n’ubwa Perezida Kagame aho yarahiriye kuyobora u
Rwanda muri manda y'imyaka 5 iri imbere mu muhango wabereye muri Stade Amahoro ukitabirwa n'Abakuru b'Ibihugu barenga 20.Ange Kagame yazirikanye Perezida Kagame ku munsi wihariye mu buzima bw'umuryango