Edmund Kagire, ni umunyamakuru wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo na The New Times, ubu akaba akorera ikigo cyitwa “Nation Media Group” ndetse akaba n’umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), ubu ariko akaba amaze igihe asaba guhabwa ubufasha bw’abanyarwanda batandukanye, benshi bakaba bakomeje kwitanga ngo abashe kuvuzwa, mu bitanze hakaba harimo na Ange Kagame watanze amadolari ya Amerika 1500.
Ange Kagame yatanze ubufasha ngo umunyamakuru Edmund Kagire avuzwe
Edmund Kagire, afite ikibazo cy’uburwayi bwa Kanseri y’umwijima nk’uko byemejwe n’abaganga bo mu bitaro byitiriwe umwami Faycal. N’ubwo ariko akenshi indwara ya kanseri idakira, kuri Edmund Kagire we ku bw’amahirwe abaganga bemeje ko ashobora kubagwa akavurwa agakira neza, ariko hari imbogamizi z’uko ubuvuzi akeneye buhenze cyane, kuburyo bigoye kuba we ubwe yabasha kwigondera akayabo k’amafaranga asabwa kugirango abe yavurwa.
Ange Kagame yanabishimangiye abinyujije kuri twitter ko yamaze gutanga inkunga ye, aha yasubizaga abari bamusabye nawe kugira icyo akora
Kugirango abe yajya kuvurwa n’abaganga b’inzobere mu gihugu cy’u Buhinde, habariwemo ibyangombwa nkenerwa byose, birasaba amadolari ya Amerika 23, 000, ni ukuvuga arenga miliyoni cumi na zirindwi (17,000,000 Frw) uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda. Aya mafaranga Kagire Edmund n’umuryango we, bakaba badashobora kuyabona ari nayo mpamvu akeneye ubufasha bw’abafite umutima utabara ngo ubuzima bwe bube bwarokorwa, ibi kandi nabwo bigasaba ko byakorwa vuba bishoboka uburwayi bugafatiranwa.
Amafranga y'u Rwanda arenga miliyoni niyo yatanzwe n'umukobwa wa Perezida Kagame nk'inkunga
Edmund Kagire w’imyaka ikabakaba 32 y’amavuko, ni umugabo wubatse akaba yarashakanye na Linda Mbabazi bafitanye abana babiri b’abakobwa. N’ubwo kugeza ubu inkunga akeneye ngo abe yabasha kuvurwa itaraboneka yose, bigaragara ko hari abafite umutima utabara bakomeje kumugoboka, kuko uretse Ange Kagame, abandi batandukanye nabo bakomeje gutanga uko bishoboye ngo uyu mugabo avuzwe.
Edmund Kagire akeneye ubufasha bw'Abanyarwanda batandukanye ngo abashe kwivuza
Edmund Kagire yashimiye Ange Kagame, anerekana ibyishimo atewe n'abakomeje kumufasha ndetse n'icyizere yamaze kugira cy'uko azajya kwivuza
Mu rwego rwo gukusanya inkunga ishobora gufasha Edmund Kagire ngo abe yavurwa, hateguwe uburyo butandukanye, uri mu Rwanda akaba ashobora gutanga inkunga ye binyuze kuri Mobile Money kuri nimero 0783629198 (ya Edmund Kagire) na 0788561958 ( ya Brian Kimenyi). Ushobora no kunyuza kuri konyi iherereye muri BK; 041-0423079-23. Ku bantu bari hanze y’u Rwanda, bashobora nabo gutanga inkunga yabo binyuze kuri internet, kuri http://www.gofundme.com/pu447ass