Ange Kagame, Umuyobozi Wungirije mu Kanama gashinzwe Ingamba za politike no
gushyira mu bikorwa gahunda za Leta mu biro by’Umukuru w’Igihugu, yatoreye i
Kagugu muri Gasabo.
Kuri uyu wa 15 Nyakanga, Ange Kagame yagiye gutora ari kumwe n’umugabo
we Bertrand Ndengeyingoma uri mu bayobozi ba Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) aho ari
Umuyobozi Mukuru w’Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya.
Aba bombi bagaragaye bari ku murongo kimwe n’abandi bategereje kwinjira mu cyumba cy’itora. Site batoreyeho niyo yatoreyeho Perezida Kagame na Madamu Jeannette
Kagame.
Hanatoreye kandi Ivan Cyomoro
Kagame na Captain Ian Kagame basaza ba Ange Kagame. Mu bandi bahatoreye bazwi mu myidagaduro harimo Umushumba Mukuru wa Noble Family Church na Women Foundation Ministries, Apostle Mignonne Kabera, hamwe n'umugabo we Eric Kabera.
Ni bwo bwa mbere
Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma batoye Perezida n'Abadepite kuva bakora ubukwe muri Nyakanga 2019, ubu bakaba
baranungutse abana babiri b'abakobwa.
Abana babo ni Anaya Abe
Ndengeyingoma wavutse kuwa 19 Nyakanga 2020 ndetse na Amalia Agwize Ndengeyingoma
wabonye izuba kuwa 19 Nyakanga 2022.Ange Kagame usanzwe ari Umuyobozi mu biro by'umukuru w'igihugu yatoye mu matora akomatanije y'Abadepite n'aya Perezida wa Repubulika
Bertrand Ndengeyingoma uri mu bayobozi ba BNR yatoreye i Kagugu muri Gasabo
Ubwo bageraga aho batoreye i Kagugu babanje kujya ku murongo bategereza nk'abandi
Mu 2019 ni bwo Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma basezeranye kubana akaramata
Bamaze kwibaruka abana babiri b'abakobwa ari bo Abe na Agwize