Anfield, imbaraga n’ihinduranya ry’abakinnyi: Uko Iraola ari kuzahura Liverpool igiye kwakira Arsenal

Imikino - 01/11/2026 12:19 PM
Share:

Umwanditsi:

Anfield, imbaraga n’ihinduranya ry’abakinnyi: Uko Iraola ari kuzahura Liverpool igiye kwakira Arsenal

Muri 2012 ni bwo Arsenal iheruka gutsindira Liverpool ku kibuga cya Anfield, ay ani amateka umutoza wayo Mikel Arteta ashaka guhindura kuri iki Cyumweru ubwo aya makipe aza gucakirana i saa 18:30 ku isaha yo mu Rwanda.

Mu myaka ishize, buri gihe uko aya makipe yombi agiye guhura, hakunze kugaruka inkuru y’uko Mikel Arteta yigeze gukinira Arsenal muri uwo mukino wa nyuma batsindira kuri Anfield.

Ubu ni umutoza ukomeye muri Premier League, akaba ayoboye Arsenal iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona.


Gusa kuri iyi nshuro, Arsenal irahura na Liverpool itangiye kongera kugaragaza urwego rwiza rw’imikinire munsi y’umutoza Andoni Iraola, ndetse iraba ishyigikiwe n’abafana ba Anfield bongeye kugira akanyamuneza.

Kuva itsinzwe umukino umwe rukumbi wa shampiyona yakinnye kugeza ubu, aho yatsinzwe na Manchester City ku wa 11 Ukwakira, Liverpool imaze gutsinda imikino itanu yikurikiranya mu marushanwa yose yitabira.

Ni ubwa mbere kuva mu ntangiriro za shampiyona ishize, ubwo yari ikiyobowe na Arne Slot, iyi kipe yongeye kugira uruhererekane nk'urwo rw'intsinzi.

Kuba igiye guhura na Arsenal nyuma y'uko iyi kipe yo mu Majyaruguru ya Londres isezerewe muri Carabao Cup na Fleetwood yo mu cyiciro cya kane mu Bwongereza, biha Liverpool icyizere cyo kubona intsinzi ikomeye yayifasha kwereka andi makipe mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya Premier League.

Jamie Carragher wahoze akinira Liverpool, aherutse kuvuga ko iyi kipe ari yo mukeba ukomeye wa Arsenal mu guhatanira igikombe cya shampiyona.

Icyakora, ubwo yabazwaga kuri iyi ngingo ku wa Gatanu, Iraola yavuze ko hakiri kare gutangira kureba uko amakipe akurikirana ku rutonde rwa shampiyona.

Nubwo bimeze bityo, uyu mukino uratanga ishusho y’aho Liverpool igeze mu rugendo rwo kwiyubaka munsi y’uyu mutoza ukomoka mu Gihugu cya Espagne.

Liverpool nitsinda uyu mukino, irahita igabanya ikinyuranyo hagati yayo na Arsenal kikaba amanota atatu. Ariko niramuka itsinzwe, aya makipe araba atandukanywa n'amanota icyenda nyuma y'imikino icyenda ya shampiyona.


Anfield yongeye kuba ikibuga giteye ubwoba

Mu bice byinshi bya shampiyona ishize, ikibuga cya Anfield cyari cyaratakaje igitinyiro cyakigize kimwe mu bibuga bikomeye mu Bwongereza, ndetse kureba Liverpool ikina ntibyari bigishimishije nk'uko abafana bari babimenyereye.

Icyakora, mu byumweru bibiri bishize, umubano hagati y’abafana n’abakinnyi watangiye kongera gukomera.

Nubwo Liverpool ititwaye neza mu buryo bwose mu mukino yatsinzemo Villarreal nyuma yo kubanza gutsindwa, abafana bagaragaje imbaraga zidasanzwe mu gushyigikira ikipe yabo kugeza itsinze.

Aka kayaga k'ibyishimo kakomeje kwiyongera nyuma yo gutsinda Brighton mu mukino wa Premier League, ndetse ikanasezerera Chelsea kuri penaliti muri Carabao Cup.

Iraola yagize ati: “Dufite inyungu ikomeye ugereranyije n’andi makipe, kuko umwuka w'ibyishimo n'ubwitange dushobora kurema kuri iki kibuga uba udasanzwe.”

Abakinnyi baguzwe amafaranga menshi barimo Alexander Isak, Bradley Barcola na Florian Wirtz na bo batangiye kugaragaza ko bari kongera kugera ku rwego rwifuzwa. Abandi nka Cody Gakpo na Alexis Mac Allister na bo bitwaye neza muri iyi shampiyona ugereranyije n'uko bari bameze mu mwaka ushize.

Mu bwugarizi, Ronald Araujo yamaze kwigarurira imitima y’abafana, mu gihe Jeremy Jacquet na we yihuje neza na Premier League ku buryo butagoranye.

Ikindi cyagaragaye ni icyizere Iraola agenda agirira abakinnyi bakiri bato barimo Rio Ngumoha, Trey Nyoni, Lewis Koumas na James McConnell, abaha umwanya wo kugaragaza impano zabo.

Liverpool imaze imikino icyenda yikurikiranya ihinduranya abakinnyi nibura batatu mu bakinnyi 11 babanzamo. Iri hinduranya ry’abakinnyi ni kimwe mu byafashije Iraola kumenyera gahunda yo gutoza ikipe ikina imikino ibiri mu cyumweru.

Iraola yagize ati: “Ni byo, igihe nazaga hano ntabwo nari mfite ubunararibonye buhagije mu gutoza ikipe ikina imikino ibiri mu cyumweru, ariko nkiri umukinnyi nari nsanzwe nzi uko bigenda iyo ugarutse mu rugo saa cyenda z'ijoro cyangwa nyuma yaho.”

Yakomeje avuga ko gutoza bitandukanye no gukina, ariko ko hari imirimo myinshi ikorwa hifashishijwe abasesenguzi b'imikinire, kureba amashusho y'imikino no gukoresha imbaho zigaragazaho amayeri, bityo abakinnyi ntibakoreshe imbaraga nyinshi.

Yongeyeho ko abakinnyi ba Liverpool basanzwe bamenyereye gahunda nk'iyo, bityo igikomeye kuri ubu ari ugufata ibyemezo bikwiye mu gucunga imbaraga zabo no guhitamo igihe cyo kubaruhura.

Yagize ati: “Turimo guhinduranya abakinnyi cyane bitewe n’umukino tugiye gukina, kandi ndizera ko tuzakomeza gukoresha ubu buryo.”


Iraola arashaka ko Liverpool irushaho gutera imbere

Iraola yemera ko gutunga umupira igihe kirekire atari cyo kintu cy’ingenzi mu mupira w’amaguru, ahubwo ko icy’ingenzi ari ugukora uburyo bwinshi bwo kubona ibitego no kugira amahirwe menshi yo gutsinda.

Ibi yabigarutseho nyuma y’uko Liverpool itsinze Brighton ibitego 2-0, nyamara ikaba yari yatunze umupira ku kigero cya 35.6% gusa.

Muri uwo mukino, Liverpool yakoresheje cyane imipira miremire mu gutera izamu, mu gihe Brighton isanzwe ikunda gukina umupira wo guhererekanya no kuwugumana.

Imibare igaragaza ko Liverpool igerageza imipira miremire 24.9 kuri buri mukino wa Premier League muri iyi shampiyona, mu gihe umwaka ushize yari yagerageje 21.

Mu bijyanye no kotsa igitutu amakipe bahanganye mu gice cyayo, Liverpool ubu ibikora inshuro 165.9 kuri buri mukino, mu gihe umwaka ushize yabikoraga inshuro 160.1.

Nanone, abakinnyi bayo ubu biruka cyane mu buryo bwihuse inshuro 128.3 kuri buri mukino, bavuye kuri 123.2 mu mwaka ushize. Icyakora, intera yose ikipe ikora mu mukino yagabanutseho gato, iva kuri kilometero 111.7 igera kuri 111.1.

Kapiteni wa Liverpool, Virgil van Dijk, yasobanuye impinduka yazanywe na Iraola, agaragaza ko imbaraga n'ubushake bwo kotsa igitutu abo bahanganye ari bimwe mu biranga imikinire mishya y'iyi kipe.

Yagize ati: “Ijambo imbaraga rimaze kuvugwa kenshi. Rimwe na rimwe haba harimo akajagari gato mu mukino, ariko hakabamo n’ingorane kugira ngo ubone inyungu.”

Yakomeje avuga ko iyo Liverpool ikinnye isatira cyane, ishobora kugarura umupira mu gice cy'ikibuga cy'abo bahanganye, ikabona uburyo bwo gutera izamu.

Yatanze urugero rw'igihe yambuye umupira umukinnyi bahanganye ku ruhande rw'iburyo, nyamara we akaba asanzwe akinira ku ruhande rw'ibumoso rw'ubwugarizi, agahita aha Cody Gakpo umupira wamushyize mu mwanya mwiza wo gutsinda.


Van Dijk yavuze ko ubu buryo bwo kotsa igitutu abo bahanganye bukiri mu nzira yo kunozwa, kuko bushobora no gutuma Liverpool isiga icyuho mu bwugarizi, ariko ko bari gukora ibishoboka kugira ngo babukoreshe neza batishyira mu kaga.

Iraola na we yemeje ko Liverpool igifite byinshi byo kunoza kugira ngo irusheho gutera imbere. Ibi yabigarutseho ubwo yasubizaga abanyamakuru ku wa Gatanu, nyuma yo gutinda kugera mu kiganiro n'itangazamakuru kubera ko imyitozo yari yarenze igihe yari yagenewe.

Yashimangiye ko iyi kipe igomba gukomeza kuzamura urwego rwayo.

Niba Liverpool iza kubasha kugaragaza urwego rwisumbuyeho mu mukino na Arsenal, ibiganiro biyivugaho nk'imwe mu makipe ashobora guhatanira igikombe cya Premier League bishobora kurushaho gufata indi ntera.

 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...