Amwe mu mateka y'ikompanyi ya PVH ifite Tommy Hilfiger yahembye miliyoni 100 Uzuri K&Y y’abanyarwandakazi

Imyidagaduro - 16/01/2022 2:07 PM
Share:
Amwe mu mateka y'ikompanyi ya  PVH ifite Tommy Hilfiger yahembye miliyoni 100 Uzuri K&Y y’abanyarwandakazi

PVH ni imwe mu makompanyi afite isoko mu bitecyerezo byabayeho mu myaka 157 ishize, by’abahanga b’abanyamideli bo muri New York, ikaba izwi ku mazina y’ibyo ikora binyuranye harimo Tommy Hilfiger yahembye Uzuri K&Y yashinzwe n’abanyarwandakazi arenga miliyoni 100Frw.

PVH Corp yahoze izwi nka Phillips-Van Heusen Corporation, ni ikompanyi y’abanyamerika ifite amazina y’ibikorwa ikora byayo (brands) zizwi nka Tommy Hilfiger, Calvin Klein, Warner’s, Olga na True&Co.

Iyi kompanyi kandi niyo nyiri Kenneth Cole New York na Michael Kors, yiswe PVH nyuma y’urupfu rw’umugabo ukomoka mu gihugu cya Netherland witwa John Manning Van Heusen, wavumbuye uburyo bushya bwafunguye amarembo yo kwinjiza agatubutse mu bakora imyenda.

Icyicaro cya PVH giherereye muri Manhattan muri Leta ya New York, n’ubwo ifite n’ibyicaro hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nko muri New Jersey, Pennsylvania, North Carolina na Georgia.

Guhera mu mwaka wa 2014, PVH yari ifite abakozi barenga ibihumbi 120 bari mu bihugu birimo India, Sri Lanka, Bangladesh, China, Hong Kong, Philipines, Indonesia, Mongolia, Thailand, Malaysia, Taiwan, Singapore na Honduras.

Muri nzeri 2020, PVH yatangaje Stefan Larcson nk’Umuyobozi Mukuru uzatangira inshingano ze muri Gashyantare 2021 nyuma yo gutsinda uwo bari bahanganye Emmanuel Chirico, wakomeje kuba mu bayobozi bo mu myanya yo hejuru.

Amateka kandi ya PVH afite aho ahuriye n’aya Dramin Jones washinze ikompanyi ya mbere itunganya amashati mu mwaka wa 1865, nyuma uwitwa Moses Phillips n’umugore we Endel batangiye kujya badoda bakoresheje intoki amashati bagurishaga ku bacukuzi b’amabuye y’agaciro muri Pensylvania.

Iyi nkundura niyo yaje kuvamo ubucuruzi bukomeye bw’amashati muri New York, maze abahungu b’abagabo bombi D. Jones na M. Phillips baza kwihuza mu mwaka wa 1907, mucyo bise Phillips-Jones.

Nyuma, umwe muri aba basore Isaac Phillips yaje guhura na Van Heusen bashinga Phillips-Van Heusen mu 1957 yaje kwitwa mu mwaka wa 2011 PVH. Kuri ubu, iyi kompanyi ibarirwa mu mutungo w’asaga miliyari ibihumbi 7Frw (tiliyari 7) nyuma y’imyaka 157 ibitecyerezo ikomokaho bitangiye kubaho.

PVH ifite icyicaro mu gace ka Manhattan muri New York

PVH niyo nyiri Tommy Hilfiger

Uzuri K&Y yashinzwe na Kevine Kagirimpundu na Ysolde Shimwe, hamwe na Lalaland nizo zegukanye irushanwa rya Tommy Hilfiger


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...