PVH Corp yahoze izwi nka Phillips-Van Heusen Corporation, ni ikompanyi y’abanyamerika ifite amazina y’ibikorwa ikora byayo (brands) zizwi
nka Tommy Hilfiger, Calvin Klein, Warner’s, Olga na True&Co.
Iyi kompanyi kandi niyo nyiri Kenneth Cole New York na
Michael Kors, yiswe PVH nyuma y’urupfu rw’umugabo ukomoka mu gihugu cya Netherland
witwa John Manning Van Heusen, wavumbuye uburyo bushya bwafunguye amarembo yo
kwinjiza agatubutse mu bakora imyenda.
Icyicaro cya PVH giherereye muri Manhattan muri Leta ya
New York, n’ubwo ifite n’ibyicaro hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika
nko muri New Jersey, Pennsylvania, North Carolina na Georgia.
Guhera mu mwaka wa 2014, PVH yari ifite abakozi barenga
ibihumbi 120 bari mu bihugu birimo India, Sri Lanka, Bangladesh, China, Hong
Kong, Philipines, Indonesia, Mongolia, Thailand, Malaysia, Taiwan, Singapore na
Honduras.
Muri nzeri 2020, PVH yatangaje Stefan Larcson nk’Umuyobozi
Mukuru uzatangira inshingano ze muri Gashyantare 2021 nyuma yo gutsinda uwo
bari bahanganye Emmanuel Chirico, wakomeje kuba mu bayobozi bo mu myanya yo
hejuru.
Amateka kandi ya PVH afite aho ahuriye n’aya Dramin Jones
washinze ikompanyi ya mbere itunganya amashati mu mwaka wa 1865, nyuma uwitwa
Moses Phillips n’umugore we Endel batangiye kujya badoda bakoresheje intoki
amashati bagurishaga ku bacukuzi b’amabuye y’agaciro muri Pensylvania.
Iyi nkundura niyo yaje kuvamo ubucuruzi bukomeye bw’amashati
muri New York, maze abahungu b’abagabo bombi D. Jones na M. Phillips baza kwihuza
mu mwaka wa 1907, mucyo bise Phillips-Jones.
Nyuma, umwe muri aba basore Isaac Phillips yaje guhura na Van
Heusen bashinga Phillips-Van Heusen mu 1957 yaje kwitwa mu mwaka wa 2011 PVH. Kuri
ubu, iyi kompanyi ibarirwa mu mutungo w’asaga miliyari ibihumbi 7Frw (tiliyari 7)
nyuma y’imyaka 157 ibitecyerezo ikomokaho bitangiye kubaho.
PVH ifite icyicaro mu gace ka Manhattan muri New York
PVH niyo nyiri Tommy Hilfiger
Uzuri K&Y yashinzwe na Kevine Kagirimpundu na Ysolde Shimwe, hamwe na Lalaland nizo zegukanye irushanwa rya Tommy Hilfiger