Amwe mu mateka y'umunyamakuru Jado Castar

- 19/08/2012 12:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Amwe mu mateka y'umunyamakuru Jado Castar

Ubusanzwe amazina ye yiswe n’ababyeyi ni BAGIRISHYA Jean de Dieu, akaba azwi cyane ku izina rya Jado Castar.

Yavutse mu kwezi kwa gatatu mu mwaka w’1983. Yavukiye mu cyahoze cyitwa Byumba, ubu ni mu karere ka Gicumbi intara y’amajyaruguru. Gusa siho yarerewe kubera akazi k’ababyeyi be. Kuko nyuma bahise bimukira mu karere ka Kayonza muri Kabarondo ari naho yigiye amashuri abanza.

Avuka mu muryango w’abana 6. Abahungu batanu n’umukobwa umwe.  Umwe mu bo bavukana nawe ni umunyamakuru kuri Radio Isango star, Jean Claude Kabengera.

Jado Castar ni umugabo wubatse, umugore we yitwa Kayumba Diane n’umwana wabo Aganze Maika. Jado castar ni muremure, afite metero 1.86, n’ibiro 83 akaba asengera mu idini rya Gatorika.

JADO CASTAR

Nguwo Jado Castar i Buryo. Hano yari mu kanama gatanga amanota ku bakobwa bahataniraga mIss SFB 2011-2012.

Amashuri abanza yayize i Kabarondo, muri Kayonza. Yakomereje mu iseminari (seminaire) nto ya mutagatifu Dominic Savio ku Rwesero mu karere ka Gicumbi mu kiciro rusange. Ikiciro cya kabiri yagikomereje muri seminaire nto ya mutagatifu kizito i zaza, aho yize igilatini n’indimi zivugwa( Latin et langue modern).

Nyuma akomereza muri kaminuza nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’itangazamakuru. Ubusanzwe mu mupira akunda cyane umukino w’intoki(valley ball) kurusha indi yose. Ni nayo yatangiye akina mu mashuri ye akiri muto.

Gukunda uyu mupira yabikomoje kuri se umubyara. Kuko akiri muto, afite imyaka 10 yajyaga amujyana kureba umukino w’intoki muri stade Amahoro. Iyo ikipe ya kaminuza nkuru y’u Rwanda yabaga yakinnye, dore ko aricyo yibukiraho papa we nk’ikipe yakundaga cyane, kuko nawe yize muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’ubuganga. N’ubwo atagize amahirwe yo kurangiza, agarukira mu mwaka wa gatatu, kubera ikibazo cy’amoko cyari kiriho icyo gihe.

Mu buzima bwe umunyamakuru watumye akunda uyu mwuga ni Kalinda Viateur, kuko yatangiye kumwumva akiri umwana muto, aho yavugaga urubuga rw’imikino kuri Radio Rwanda, akumva arabikunze.

Kuri Jado n’ubwo akora urubuga rw’imikino, ntabwo aricyo cyonyine ashoboye kuko yumva yanakora ibindi uretse urubuga rw’imikino, nk’amakuru n’ibindi biganiro.

Mu buzima bwe bw’imikino yatangiye gukina umukino w’intoki cyangwa volleyball, akiri mu mashuri yisumbuye. Bigenda bimukuramo abikomereza cyane ageze muri kaminuza nkuru y’u Rwanda. Gusa atangaza ko aha muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda yahageze akibura. Kuko hari abakinnyi bamurenzeho, bituma adahita atangira gukina.

Kubera uburyo yakundaga ikipe ya Kaminuza y’umukino w’intoki, byose abikomora kuri papa we umubyara. Nyuma yo kunanirwa gukina, yarebye ikindi yamarira iyi kipe atangira kujya yimenyereza kuba umutoza. Mu mwaka w’2007, nibwo yatangiye kuba umutoza wungirije w’ikipe y’umukino w’intoki muri kaminuza nkuru y’u Rwanda. Nyuma aza no kuba umutoza wayo.

Hamwe n’iyi kipe ya kaminuza nkuru y’u Rwanda, Jado castar amaze kuyihesha ibikombe byinshi. Harimo shampiyona y’u Rwanda inshuro imwe. Mu 2008, bagiye i Bugande mu marushanwa ahuza za kaminuza aba ari bo batwara igikombe. Mu 2011, bahagarariye u Rwanda mu misiri, iyi kipe iba iya kane muri Afrika. Hafi yo kugera ku mikino ya nyuma.

JADO CASTAR

Uyu ni we mugore wa Jado Castar, yitwa Diane Kayumba.Hano hari ku munsi w'ubukwe bwabo, ari kumwe na musaza we Kayumba Fabrice.

Ku bijyanye n’umunyamakuru w’imikino yabitangiriye mu binyamakuru byandika byakoreraga muri kaminuza nkuru y’ u Rwanda, birimo New butarian n’ikindi cyitwaga ibanga, aho yandikaga ku bijyanye n’imikino n’ibidukikije.

Radio ya mbere yakozeho ni radio salus igitangira mu mwaka w’2007 aho yakoraga urubuga rw’imikino afatanyije na Jean Claude NDENGEYINGOMA, we nyuma waje gukomereza kuri Radio Rwanda, Carine UMUTONI, Richard kwizera na David Bayingana, kuri ubu banakorana urubuga rw’imikino kuri radio 10, aho yaje kuza mu mwaka ushize urangira, mu kwezi k’ukuboza.

Ikintu mu buzima cyamubabaje yumva atazanibabarira, ni uburyo mu misiri bakuwemo muri kimwe cya kabiri, n’ikipe yo muri Kenya kandi biturutse ku kwitwara nabi kwa bamwe mu bakinnyi, kandi ntacyo iyi kipe yo muri Kenya yari ibarushije, ahubwo bamwe mu bakinnyi bitwaye nabi cyane biramubabaza.

Hari n’ibyamushimishije, nko mu mwaka w’2008, ubwo ikipe ya kaminuza yatwaraga igikombe cya za kaminuza zo muri afrika i Kampala. Ndetse no gutwara shampiyona yo mu 2010, kuko APR yari imaze kugera kure. Kaminuza isigaye yarasubiye inyuma.

Uretse n’ibi kandi Jado Castar azwi no mu myidagaduro nk’umuntu ujya ugira uruhare mu gutora ba nyampinga. Aho yari amaze iminsi ari mu itsinda rishinzwe gutoranya ba nyampinga bazahagararira abandi mu irushanwa rya nyampinga w’ u Rwanda.

Source: Ikiganiro Ten Super Star/Radio 10

Munyengabe Murungi Sabin.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...