Amwe mu mategeko agenga gukora imibonano mpuzabitsina atangaje.

Hanze - 22/07/2012 12:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Amwe mu mategeko agenga gukora imibonano mpuzabitsina atangaje.

Hirya no hino ku isi bagira amategeko atandukanye agenga ibintu bya buri munsi mu buzima. Mu bihugu bimwe na bimwe bagira amategeko arebana no gutera akabariro aho usanga hari aho aba atangaje aho hari byemewe gukora n’ibitemewe gukora.

Niba wateganyaga kujya hamwe muri aha hantu tugiye kubagezaho, usabwa kwigengesera kuri ibi bintu utazavaho uhura n’ibihano bikomeye batanga.

Hari aho umukobwa arongorwa bwa mbere nyina ahahagaze.

I Cali, ho muri Colombie, itegeko rivuga ko umugore nta wundi aryamana nawe uretse umugabo we. Rikomeza rivuga ko ku munsi wa mbere wo kurongorwa, nyina w’umukobwa agomba kuba aria ho bagakora imibonano areba kugirango aze gutangaza ko igikorwa cyagenze neza. Iyo bitabaye bagira ibihano bahabwa.

Hari aho bibujijwe gukora imibonano ucanye itara.
I Romboch, muri Reta ya Virginia muri Reta zunze ubumwe za Amerika, abakora imibonano bategetswe kuzimya amatara. Ibi bikaba biri mu mategeko ahagenga.

Muri Liban biremewe gusambanya inyamaswa ariko y’ingore.

Muri Liban, umuntu ushaka gusambanya inyamaswa ashobora kubikora kandi biremewe n’amategeko ariko si buri nyamaswa iyo ariyo yose.

Itegeko rishimangira ko umugabo ashobora gusambanya inyamaswa ariko y’ingore. Iyo afashwe asambanya inyamaswa y’ingabo ahanishwa igihano cy’urupfu.

Ntibyemewe gukora imibonano mu gihe cy’ubutabazi.

Muri Utah ho muri Reta zunze ubumwe za Amerika, birabujijwe ku mugore uwo ariwe wese gukorera imibonano mpuzabitsina mu modoka itwara abarwayi. Igitangaje kuri iri tegeko ni igihano ufashwe ahabwa.

Iyo uguye muri iki cyaha, urukiko ruraguhamagaza hanyuma isura yawe igazatangazwa mu binyamakuru kugirango abantu bose bazakubone.

Hari aho kizira gutereta umukobwa na nyina.

I Santa Cruz, muri Bolivia, ntagupfa gutereta uwo ubonye wese. Mbere yo gutereta inkumi ubanza gukurikira neza amakuru ye kuko iyo ufashwe uryamanye n’umukobwa warigeze kuryamana na nyina uhanwa bikomeye. Benshi bashobora kugwa muri iki cyaha cyane cyane bagura indaya.

Muri Amerika kirazira ku bagabo kwerekana igitsina.

Muri Reta nyinshi zo muri Amerika, abagabo bategekwa guhisha ubugabo bwabo cyane cyane iyo bafashe umurego (bazuye umugara).

Kwihindura uwundi.
Muri Nevada, ntawibeshya ngo abe yakwihindura umugabo ari umugore. Iyo ubikoze polisi iragufata ukanajyanwa mu bucamanza.
Hari aho umubabo w’umubyaza atareba umurwayi.
I Bahrein, abagabo bashobora kwiga ubuganga bakaba n’ababyaza. Ariko ntibemerewe guhita bareba ku gitsina cy’umugore kabona n’iyo baba bamubyaza. Mu kubyaza cyangwa ubundi buvuzi, barebera mu kirahure cy’indorerwamo ibintu bisaba ubuhanga bwinshi.

I Hong Kong umugore afite uburenganzira bwo kwica umugabo we ya.
I Hong Kong, itegeko ryemerera umugore kwica umugabo we igihe cyose yamuciye inyuma. Gusa risaba ko mu kumwica akoresha intoki n’amboko bye nta kindi yifashishije.

Source:7s7.be.

Jean Paul IBAMBE.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...