Amoko 8 yo gusomana n'ubusobanura bwayo

Urukundo - 06/09/2022 12:30 PM
Share:

Umwanditsi:

Amoko 8 yo gusomana n'ubusobanura bwayo

Gusomana kimwe mu bikorwa by’ingenzi kandi bifite byinshi bisobanura ku bakundana, mu gusomana umwe ashobora gutahura icyo umukunzi we akunda cyangwa yifuza bitewe n’uko gusomana ari bumwe mu buryo bwo butuma umuntu agaragazamo amarangamutima ye k’uwo asomye.

Ese iyo usomye umukunzi wawe, umusoma he? Ese waba uzi ko aho usomye umukunzi wawe icyo biba bisobanuye. Soma neza usobanukirwe n’ubusobanuro bw’aho wasoma umuntu ndetse n’ubusobanuro butangwa n’imbuga zitandukanye kuro iyo bizou (Kiss) runaka bitewe n’aho itanzwe.

Dore amoko 8 yo gusomana n'ubusobanuro bwayo nk'uko Elcrema yabitangaje:

1.Gusoma umuntu ku kananwa: Gusomana umuntu ku kananwa bigaragaza ku marira amarangamutima yawe yose ku wo usomye, ndetse byohereza amarangamutima yawe yose muwo usomye, ikindi gusoma umuntu ku kananwa uba ushaka kumwereka ko uzamuhora hafi ndetse ukajya umufasha muri byose, ibi ukaba ubikora wirengagiza uburanga no kwiyumvamo umuntu bitagaragarira ku mubiri inyuma.

2.Gusoma ku munwa: Gusoma muntu munwa bigaragaza urukundo nyarwo cyangwa bigasobanura “Ndagukunda " cyangwa ndashaka kugutereta. Gusoma umuntu ku munwa bishobora kugaragaza umubano mwiza n’urukundo ufitiye uwo usomye.

3.Gusomana ku itama: Bisobanura ubushuti hagati y'ababikoze. Gusomana ku itama kandi ni uburyo bw'indamukanyo hagati y'inshuti n'imiryango. Akabizu ko kwitama ushobora kandi kugaha umuntu ugamije kumwereka ko wamwishimiye.

4.Gusoma umuntu ku tugufa turi hagati y’igituza n’ijosi: Gusoma umuntu aha hantu bisobanura ko uba umukunda ku buryo kuri wowe aba ari inshuti y’inkoramutima. Umuntu usomye undi aha hagati y’igituza n’ijosi, ni igikorwa kigaragaza ko wifuza bikomeye urukundo n’amarangamutima aganisha ku gukora imibonano mpuzabitsina. 

Hari benshi basoma bagenzi babo ari iki bagamije kubereka n’ubwo atari bose. Gusa niba ujya usoma uwo ukunda ujye ugerageza guhuza Kiss umuhanye n’icyo washakaga kumugaragariza hato utazasanga munyuranyije.

5.Gusoma umuntu ku gutwi: Gusoma umuntu ku gutwi bigaragaza ko umukunda mu buryo budasanzwe. Kenshi ibi bikunda kuryoha kandi bikanezeza ubikora igihe abikoze mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina. 

Abantu benshi ngo bakunda gusoma bagenzi babo ku matwi bagiye gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa bari muri iki gikorwa. Bitewe n’uko abantu benshi bakunda gusomana ku matwi baganisha ku gikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina bituma ariyo mpamvu ushobora gusoma umuntu ku gutwi agakeka ko aricyo wifuza kumubwira.

6.Gusoma mu kiganza: Gusoma umuntu ku kiganza waba uri umugore cyangwa umugabo, bigaragaza ko uwo usomye umwiyumvamo kandi umufitiye urukundo rwinshi. Ikiyongera kuri ibyo, ni uko gusoma umuntu mu kiganza bigaragarza kwizerana hagati y’abakundana.

7.Gusoma umuntu wahoberanye: Iyo umubiri wakoranyeho, iki ni ikimenyetso simusiga cy’urukungo nyarwo no kwemera ko nta wundi wakunda uretse uwo muri kumwe. Ibi bigaragaza ko abasomanye bahoberanye baba bakundana ku rwego rwo hejuru ku buryo baba bumva bagera ku byishimo byabo kugeza ku gihe cy’imibonano mpuzabitsina ntakwishishanya.

8.Gusoma umuntu bikurikiwe n’indoro yoroheje: Ku muntu umaze gusomwa, hatitawe ku ho bamusomye haba mu ijosi cyangwa ku munwa ariko bigakurikirwa n’indoro izira imbereka bifite ubusobanura buhamya urukundo nyarwo. Gusoma umuntu warangiza ukamureba icyoroheje bituma kuwo basomye yumva ko akunzwe mu buryo budakandi bigakomeza kumuremamo icyizere cy’urukundo rushinze imizi.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...