Amina yatanze ubu buhamya kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Ukwakira 2026, mu kiganiro Meet The President, cyahuje Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, n’urubyiruko muri BK Arena, aho bamwe mu rubyiruko bagaragaje uko bakoresheje amahirwe igihugu gitanga kugira ngo biteze imbere kandi bagire uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.
Amina Umuhoza w’imyaka 30 ari gusoza icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri kaminuza yo mu Buholandi. Ni rwiyemezamirimo akaba n’Umuyobozi Mukuru wa kompanyi yashinze mu 2017, yise SAYE.
Yiyemeje ko atazaterwa inda akiri muto
Amina yavuze ko amashuri abanza yayize abifashijwemo n’umushinga Compassion International Rwanda. Yanasangaga abandi bana kuri Maison des Jeunes Kimisagara, aho bigishwaga kuvuga imivugo n’umuhanzikazi Mariya Yohana.
Igihe yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, umuhungu biganaga yamubwiye amagambo yamuteye gutekereza ku hazaza he no ku mbogamizi abangavu bashoboraga guhura na zo.
Yagize ati: “Yarambwiye ati ‘Amina, ntabwo uzageza imyaka 16 utaraterwa inda.’ Numva birambabaje, ariko ndavuga ngo ndabyanze, ntabwo ari ko bigomba kuzagenda.”
Amina yavuze ko ayo magambo atamuciye intege, ahubwo yiyemeje ko azakora ibishoboka byose kugira ngo agere ku ntego ze.
Yavuze ko kandi impanuro yahawe na mama we zamufashije cyane, aho yamubwiye ko icyo atabasha kumuha nk’umubyeyi we, naramuka akoze cyane, azacyigurira atabanje gutegereza kugihabwa n’undi muntu.
Nyuma yo kurangiza amashuri abanza, yaratsinze ajya kwiga mu Ntara y’Amajyepfo. Yavuze ko gutsinda kwe byari ibintu bitangaje mu mudugudu yakuriyemo, kuko icyo gihe abana bake ari bo batsindaga ibizamini bya Leta.
Ku myaka 13 yaherekeje Perezida Kagame muri Amerika
Amina yavuze ko akiri mu mashuri yisumbuye, umuryango we wamenyeshejwe ko yatoranyijwe mu bana umunani bari bagiye guherekeza Perezida Kagame i Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari agiye kwakira igihembo yari yagenewe na UNICEF kubera ibikorwa bijyanye no kwita ku bana.
Icyo gihe yari afite imyaka 13 gusa, kandi yabaye umuntu wa mbere mu muryango we wari ugeze mu ndege.
Yagize ati: “Ikintu gitangaje, ngeze aho nigaga mu Majyepfo, mukuru wange yazanye ibaruwa ivuga ko natoranyijwe mu bana umunani babaga muri iryo tsinda, tukaba twari tugiye guherekeza Perezida wa Repubulika muri Boston. Icyo gihe nari mfite imyaka 13, mba umuntu wa mbere ugiye mu ndege mu muryango w’iwacu.”
Yavuze ko agejeje imyaka 16 ataraterwa inda, byamushimishije cyane kuko yari ageze ku cyemezo yari yarafashe akiri muto. Ariko ngo yaje kureba abandi bana bakuranye, abo biganye n’abo baturanye, asanga hari abahuye n’ingaruka z’inda zitateganyijwe, bikabangamira ubuzima bifuzaga n’amahirwe yo kwiteza imbere.
Ibyo byatumye yiyemeza ko namara gukura azagira icyo akora kugira ngo afashe abandi bakobwa bahura n’imbogamizi nk’izo.
Amina yavuze ko yagiye mu marushanwa yo kuvuga imivugo, aza ku mwanya wa kabiri ku rwego rw’igihugu, ahabwa mudasobwa nk’igihembo.
Aho kubona iyo mudasobwa nk’igihembo gisanzwe, yayikoresheje mu gukora ubushakashatsi no gutangira umushinga wari ugamije gufasha gukemura ikibazo cy’abangavu bahura n’inda zitateganyijwe.
Nyuma, yitabiriye gahunda ya YouthConnekt, imufasha kubona amahirwe yo guhembwa amafaranga ibihumbi 500 Frw. Ayo mafaranga yayakoresheje nk’igishoro cyo gutangiza imbere umushinga we.
Ni urugero rw’uko amahirwe umuntu ahabwa, nubwo yaba ari mato, ashobora kumubera intangiriro yo gukora ibikorwa bifitiye abandi akamaro. Kugeza ubu, Amina afite ibigo bibiri, kimwe giherereye i Nyamirambo, ikindi kikaba kiri ku Kimisagara.
Ibi bigo biri mu bikorwa by’umushinga we ugamije gufasha abangavu bahura n’imbogamizi zishobora kubangamira ubuzima bwabo n’ahazaza habo, ndetse bikanafasha abangavu batewe inda zitateganyijwe kwiyubaka no gukomeza ubuzima.
Urugendo rwa Amina rugaragaza uburyo uburezi, amahirwe yo kwigaragaza no gushyigikirwa bishobora gufasha urubyiruko kwigirira icyizere, kwihangira imirimo no guhindura ubuzima bw’abandi.
Mu buhamya bwe, yagaragaje ko ikibazo yifuje gukemura atagishingiye ku byo yumvise gusa, ahubwo ko cyaturutse ku byo yabonye mu buzima bw’abana bakuranye.
