Iyi nkunga yatangajwe ku wa Gatatu tariki ya 23 Nzeri 2026 na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, mu gihe inzego z’ubuzima zikomeje guhangana n’icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) no mu bindi bice by’Afurika yo hagati.
Abayobozi bakuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika batangaje iyi nkunga mu gihe cy’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN General Assembly), aho banasabye ibindi bihugu kongera inkunga kugira ngo haboneke miliyari ebyiri z’amadolari zikenewe mu guhangana n’iki cyorezo, cyane cyane muri RDC.
Ebola yagaragaye muri aka karere muri Gicurasi 2026, kandi Reuters ivuga ko iki cyorezo kimaze kuba icya kabiri mu byahitanye abantu benshi mu mateka ya Ebola, nyuma y’icyorezo cyibasiye Afurika y’Iburengerazuba hagati ya 2014 na 2016.
Minisitiri w’Intebe wa RDC, Judith Suminwa Tuluka, yavuze ko kurwanya iki cyorezo ari kimwe mu byihutirwa cyane ku gihugu. Yabigarutseho ubwo yavugaga mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
Yavuze ko RDC imaze guhangana n’ibyorezo 16 bya Ebola mbere y’iki, kandi ko kuri ubu igihugu kiri gukoresha ubumenyi bw’abahanga ndetse n’ubushobozi bw’inzego zacyo mu rwego rwo guhangana n’iki cyorezo.
Minisitiri w’Intebe Suminwa yavuze kandi ko ubufatanye bw’igihugu n’abafatanyabikorwa batandukanye bwatangiye gutanga umusaruro ugaragara mu kurwanya Ebola.
Amerika imaze gutanga hafi miliyari imwe y’amadolari
Inkunga nshya ya miliyoni 267 z’amadolari itumye amafaranga ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump bwiyemeje gutanga mu kurwanya iki cyorezo agera kuri miliyoni 886 z’amadolari. Muri ayo mafaranga harimo miliyoni 107 z’amadolari yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima n’Ibikorwa by’Abaturage ya Amerika, mu gihe andi atanzwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.
Amafaranga mashya azifashishwa mu gufasha ibihugu kurwanya Ebola aho yatangiriye no kugabanya ikwirakwira ryayo. Mu bikorwa azafasha harimo kubaka ibigo bivurirwamo abarwayi ba Ebola, gutanga ibikoresho byo gusuzuma indwara ndetse no kugeza ku bakozi b’ubuzima ibikoresho n’ubundi bufasha bukenewe mu guhangana n’iyi ndwara.
Abayobozi ba Amerika kandi bizeye ko ibindi bihugu bizatanga inkunga kugira ngo intego ya miliyari ebyiri z’amadolari yo guhangana n’iki cyorezo ibashe kugerwaho.
