Abunganira mu mategeko Ken Ofori-Atta batangaje ko yafashwe kuva ku wa 6 Mutarama 2026, aho yari yarasabye kongererwa igihe cya viza, mu gihe abanyamategeko be bo muri Amerika bari bakomeje gukorana n’inzego bireba kugira ngo ikibazo gikemuke mu buryo bwihuse.
Nk’uko byatangajwe na BBC, ifungwa rye rifitanye isano n’imiterere y’inyandiko ze z’abinjira n’abasohoka, harimo n’ubusabe bukiri gusuzumwa bwo guhindura status ya viza ye, kugira ngo abashe gukomeza kuba muri Amerika ari kwivuza.
Ken Ofori-Atta yavuye muri Ghana mu mwaka wa 2025 kubera ibibazo by’ubuzima, akaba yarahise atangira gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abunganizi be mu mategeko bashimangira ko uyu wahoze ari minisitiri yubaha amategeko kandi ko ari gufatanya neza n’inzego za Amerika, bakizera ko iki kibazo kizakemuka vuba.
Ibirego akurikiranyweho muri Ghana
Muri Ghana, ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha byinshi bifitanye isano na ruswa n’imicungire mibi y’amasoko ya Leta, bikekwa ko byabaye mu gihe yari Minisitiri w’Imari kuva muri Mutarama 2017 kugeza muri Gashyantare 2024.
Mu Ukuboza 2025, Ibiro by’Umushinjacyaha wihariye muri Ghana byohereje ku mugaragaro ubusabe bwo kumwohereza mu gihugu (extradition) muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.
Gusa inzobere mu by’amategeko zisobanura ko ifungwa rye ryo muri Amerika rifitanye isano n’imiterere ya viza ye, atari icyemezo cyo kumwohereza muri Ghana.
Ghana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bisanzwe bifitanye umubano mwiza, by’umwihariko mu bijyanye n’umutekano w’akarere no kohereza abaturage mu bihugu byabo, n’ubwo mu bihe byashize hagiye habaho kutumvikana ku bibazo bimwe na bimwe bya dipolomasi.
