Amerika yatanze umuburo ku Bushinwa, isaba Aziya kongera imbaraga z’umutekano

Hanze - 31/05/2026 10:10 AM
Share:
Amerika yatanze umuburo ku Bushinwa, isaba Aziya kongera imbaraga z’umutekano

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ingabo, Pete Hegseth, yasabye ibihugu byo muri Aziya kongera amafaranga bishora mu gisirikare, avuga ko ubwiyongere bw’imbaraga za gisirikare z’u Bushinwa buri gutera impungenge zikomeye mu karere.

Mu ijambo yavugiye mu nama mpuzamahanga y’umutekano ya Shangri-La Dialogue yabereye muri Singapore, Hegseth yavuze ko ibihugu bifatanyije na Amerika bikwiriye kurushaho kwigira no kongera ubushobozi bwa gisirikare kugira ngo habungabungwe ituze n’uburinganire bw’imbaraga mu karere ka Pasifika. 

Yagaragaje ko Amerika itifuza ko igihugu icyo ari cyo cyose, harimo n’Ubushinwa, cyagira ububasha bwihariye bwagenzura akarere, ashimangira ko umutekano ugomba kubakwa ku bufatanye bw’ibihugu byinshi bifite imbaraga zihagije. 

Yanavuze ko Washington yifuza ko abafatanyabikorwa bayo bo muri Aziya bazamura ingengo y’imari y’igisirikare ikagera nibura kuri 3.5% by’umusaruro mbumbe w’ibihugu byabo, mu gihe Amerika na yo ikomeje gushora amafaranga menshi mu rwego rw’ingabo. 

Ibi bibaye mu gihe Ubushinwa bukomeje kwagura no kuvugurura igisirikare cyabwo, ibintu byatumye ibihugu byinshi byo mu karere biza ku isonga mu kongera ubushobozi bwo kwirinda no gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...