Iyo mibare yatangajwe n’ikigo cy’ubushakashatsi gikorera i Washington cyitwa Center for Strategic and International Studies (CSIS). Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko amafaranga menshi ari gukoreshwa cyane mu masasu n’intwaro ziremereye zikoreshwa muri iyi ntambara.
Intambara yakomeje kwiyongera ku munsi wa karindwi, aho Amerika iri gukoresha indege z’intambara zitagaragara kuri radar (stealth bombers) n’izindi ntwaro zigezweho mu bitero igaba kuri Iran.
Abashakashatsi Mark Cancian na Chris Park bavuze ko muri ayo mafaranga miliyari 3.7 yakoreshejwe mu masaha 100 ya mbere, igice gito gusa ari cyo cyari cyarateganyijwe mu ngengo y’imari, mu gihe agera kuri miliyari 3.5 atari yarateganyijwe.
Ibi bivuze ko Pentagon ishobora gusaba andi mafaranga vuba kugira ngo ishobore gukomeza gutera inkunga ibikorwa bya gisirikare. Ibi bishobora guteza ikibazo cya politiki ku buyobozi bwa Donald Trump, kuko bishobora kongera abatavuga rumwe n’iyi ntambara.
Abaturage benshi muri Amerika basanzwe bahangayikishijwe n’ibibazo by’izamuka ry’ibiciro, ifaranga rihagaze nabi (inflation), ndetse n’izamuka ry’ibiciro bya lisansi ryatewe n’iyi ntambara. Ibi bishobora gutuma inkunga abaturage batanga kuri iyi ntambara igabanuka.
Byongeye kandi, iyi ntambara iri no gutandukanya bamwe mu bashyigikiye politiki ya Trump ya “America First”, kuko yari yarasezeranyije ko atazinjira mu ntambara zo mu mahanga mu gihe yiyamamazaga.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu masaha 100 ya mbere y’iyi ntambara, Amerika yakoresheje intwaro zirenga 2,000 z’ubwoko butandukanye. Kuzisubiza mu bubiko (replenishment) bizasaba amafaranga agera kuri miliyari 3.1 z’amadolari, kandi buri munsi bishobora kongera amafaranga agera kuri miliyoni 758.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingabo muri Amerika, Pete Hegseth, yavuze ko ibitero Amerika iri kugaba kuri Iran bishobora kongerwa cyane mu minsi iri imbere, harimo kongera: indege z’intambara, uburyo bwo kwirinda ibitero n’indege zituritsa ibisasu kenshi kurushaho.
Abanyamakuru bavuga ko Pentagon ishobora gusaba Kongere andi mafaranga agera kuri miliyari 50 kugira ngo isimbuze intwaro zimaze gukoreshwa mu cyumweru cya mbere cy’intambara, zirimo: misile za Tomahawk, misile za Patriot n’ubwirinzi bwa THAAD.
Aljazeera ivuga ko iyi ntambara itateje igihombo cy’amafaranga gusa, ahubwo yanateje igihombo gikomeye mu buzima bw’abantu.
Nk’uko byatangajwe na Iranian Red Crescent, abantu barenga 1,332 bamaze kwicwa muri Iran kuva ibitero bya Amerika na Israel byatangira. Na ho UNICEF ivuga ko abana nibura 181 bari mu bapfuye.
Mu gihugu cya Lebanon na ho, minisiteri y’ubuzima yatangaje ko abantu nibura 123 bamaze kwicwa mu bitero bya Israel byabaye muri iki cyumweru. Ibi byose bigaragaza ko iyi ntambara igenda irushaho guhenda cyane mu mafaranga no mu buzima bw’abantu.
